Mu minsi ishize nibwo umwe mu babyeyi wakoresheje izina rya Kamikazi ku mpamvu z’umutekano we yatanze ubuhamya bw’uburyo ku myaka 13 umwe mu bapasiteri bakomeye atavuze izina yamusambanyirizaga ku ruhimbi aza no kumwanduza SIDA.
Uyu mukobwa wavugaga ko yavukiye mu muryango ukijijwe dore ko ababyeyi be bakundaga gusenga yaje kwisanga asengana n’ababyeyi be mu rusengero rwari ruzwiho kubyina igisirimba.
Yavuze ko ku myaka y’ubugimbi yaje kwisanga arwaye ibishishi mu maso. Muri iki kiganiro yavuze ko umushumba w’iri torero yamubwiye ko azamurangira umuti. Ku munsi wa 1 avuga ko yaje kwijyana gusenga aza guhanurirwa ibintu bikomeye n’uyu mushumba. Ibi byateye uyu mwana ubwoba.
Umuntu ushaka umuti ubanza n’aho wamutuma imizi y’urutare yajya kuwufata. Uyu mushumba yaje kumusaba kuzajya kumureba ku rusengero yateraniragamo.
Muri iki kiganiro uyu mukobwa yagiranye na Rwema Mbabazi ku murongo we wa youtube yakomeje avuga ko uyu mupasiteri wari ukunzwe cyane yaje kwakirira uyu mukobwa mu rusengero amwicaza ku mukeka. Gusa uyu mukobwa wumvaga ko agiye gusengerwa ngo akire yaje kwisanga yafatiwe ku ngufu kuri aritari aranakubitwa biza kumuviramo kuraruka.
Gusa ibi byatumye nka Paradise twumirwa twifata ku munwa turibaza tuti "Ese ni gute abantu bageze aho bamenyera Imana ku buryo batinyuka kwinjiza ikizira ahera bene aka kageni?" Ibi twabigereranyije no gukinira igisoro ku mva dore ko ibi bintyu bimaze kuvugwa mu nsengero nyinshi.
Dore impamvu 10 zikwiye gutuma abantu bubaha urusengero bagatinya kurukoreramo ibizira byangwa n’Uwiteka:
1. Urusengero ni ahantu hera
Imana yarwubatse nk’ahantu yitoranyirije ho guhura n’abantu. Guhakorera ubusambanyi ni ukwiyemeza gusuzugura ubwera bwayo.
2. Ni ugutuka Imana ubwayo
Umubiri ni urusengero rwa Mwuka Wera (1 Abakorinto 6:19). Gukora ubusambanyi mu rusengero ni nko gutuka Imana mu maso yayo.
3. Ni icyaha giteye ubwoba kurusha ibindi
Buri cyaha umuntu akora kiba hanze y’umubiri, ariko gusambana ni ukwiyanduza ku giti cyawe (1 Abakorinto 6:18). Kubikorera mu rusengero bikaba uburemere burenze.
4. Guteza umuvumo ku wabyiyemeje
Uvogera ibintu byera aba yikururiye umuvumo ku buzima bwe no ku muryango we.
5. Ni ugutera isoni itorero n’abizera
Iyo bikorwa mu rusengero, bigusha benshi kandi bikaba igisebo ku bakristo bose.
6. Kwangiza icyubahiro cy’umurimo w’Imana
Abatizera babona ko abantu b’Imana ari abiyoberanya, bigatuma umurimo w’Imana usuzugurwa.
7. Guhindura urusengero isibaniro ry’ibyaha
Urusengero rugomba kuba ahantu ho gusenga no kuramya. Gukoreramo ubusambanyi ni ukuryanduranya no kuruhindura nk’inzu y’ibyaha.
8. Ni uguca intege abashaka Imana
Abashaka Imana bashobora kwibaza bati: “Niba mu rusengero habera ibi, se Imana iri he?” bigatuma bamwe batizera.
9. Kwitandukanya n’umugisha
Ahari ibyaha Imana irahava. Uko kwitandukanya n’Imana gutuma uwabikoze yibura imigisha yari imuteganyirijwe.
10. Ni icyaha kizahanwa bikomeye n’Imana
Imana ivuga neza ko “ntizihanganira uwanduranya ahantu hera h’ubuturo bwayo” (Abaheburayo 10:31 hagira hati’’ Erega biteye ubwoba gusumirwa n’amaboko y’Imana ihoraho. Gukora ubusambanyi mu rusengero ni ukwishyira mu rubanza rw’iteka
Bimwe mu bitabo by’abanditsi n’abahanga byashimangiye ko urusengero ari ahantu hera:
Hari ibitabo byinshi byagiye byandikwa n’abigisha n’abashakashatsi byongera gushimangira ko urusengero ari ahantu hera:
• “The House of God: Sacred and Profane” – cyanditswe na Peter Hammond.
Gigaragaza uburyo urusengero rukwiriye kubahwa nk’inzu y’Imana, rutari nk’inzu isanzwe.
• “God’s Dwelling Place: The Sanctuary” – cyanditswe na Arthur W. Pink.
Yerekana ko urusengero ari ubwihisho bw’Imana kandi bukwiye guhabwa icyubahiro gikomeye.
• “The Temple and the Church’s Mission” – cyanditswe na Gregory K. Beale.
Asobanura uburyo urusengero rw’Imana rukwiriye guhabwa icyubahiro, kandi ko itorero ry’iki gihe ari rwo rugomba gufatwa nk’ahantu h’amasengesho.
Kurikirana ikiganiro cy’umupasiteri wasambaniraga mu rusengero.