Yesu ajya kujya mu ijuru hari amagambo akomeye yabwiye abigishwa be ndetse ko atabasize nk’imfubyi azaboherereza umufasha, gusa uyu munsi ni ayawe.
Birashoboka kobwaba uri mu bihe bitoroshye, ibihe bigoye umutima, biguciye intege, bikagushyira kure y’lmana ariko none wakongera ugasubizwa intege mu bugingo. Dore amagambo yagusubizamo imbaraga:
NI JYE MUTSIMA W’UBUGINGO.
Yohana 6:35 .Yesu arababwira ati “Ni jye mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato._
NI JYE MUCYO W’ISI
Yesu yongera kubabwira ati “Ni jye mucyo w’isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.Yohana 8:12
NI JYE REMBO RY’INTAMA
Yoh 10:7 Nuko Yesu arongera arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari jye rembo ry’intama.
NI JYE MWUNGERI MWIZA
Yohana 10:11.Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama .Yesu ni umungeri mwiza ntajya aragirira ibihembo ni umungeri uragira neza nizivunitse arazunga.
NI JYE KUZUKA N’UBUGINGO
Yoh 11:25.Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho.Nibyo koko umuntu wizeye Yesu Kristo naho yaba yarapfuye azazuka. Bibiliya itanga urugero rwiza kuri Lazaro.
NI JYE NZIRA, UKURI N’UBUGINGO
Yoh 14:6_Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data kugira ngo umuntu agere kwa Data Yesu ni we muyoboro nyakuri uzatugeza aho twateguriwe
NDI UMUZABIBU W’UKURI
Yoh 15:1. Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira.