× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni iterambere cyangwa ni imperuka? Microchips zatangiye gushyirwa mu bantu!

Category: Technology  »  3 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ni iterambere cyangwa ni imperuka? Microchips zatangiye gushyirwa mu bantu!

Mu gihe isi yose ikomeje kwinjira mu ikoranabuhanga rirenze imipaka yatekerezwaga mbere, igihugu cya Suwede kiri imbere mu gukora no kwinjiza microchip nto cyane mu mubiri w’umuntu.

Kugeza ubu, abantu barenga 6,000 bamaze kwishyiramo iyo chip nto ingana n’urusenda, ikaba iri gushyirwa munsi y’uruhu rw’ikiganza, bakayifashisha mu buzima bwa buri munsi: gufungura imiryango, kwishyura, kwinjira mu biro, no gukoresha imodoka rusange.

Microchip ni agace gato cyane k’ikoranabuhanga, kagizwe n’ibikoresho by’ikoranabuhanga biba byiganjemo insinga na porogaramu zituma kabasha kwakira, kubika no kohereza amakuru.

Mu gihe tugezemo, microchip zikoreshwa mu buryo bwinshi: muri telefoni, mu modoka, mu byuma by’ubuvuzi, ndetse ubu zanatangiye gushyirwa mu mubiri w’umuntu, cyane cyane munsi y’uruhu rw’ikiganza.

Izishyirwa mu bantu akenshi ziba zikoresha ikoranabuhanga rya NFC (Near Field Communication), rifasha umuntu gukora ibintu nko gufungura imiryango, kwishyura, kwinjira ahantu, cyangwa kubika imyirondoro n’amakuru ye yihariye, byose akabikora afunze ikiganza cye gusa, hafi y’icyuma kibisoma.

Gushyirwa mu muntu bifata iminota mike, ntibibabaza cyane, kandi igiciro cyayo kingana n’amafaranga wakoresha ku ifunguro ryiza muri resitora.

Mu baturage ba Suwede, benshi babibona nk’iterambere ryoroshya ubuzima: aho gutwara amakarita y’indangamuntu, ikarita y’akazi, iya banki cyangwa itike y’imodoka, umuntu abisimbuza gufunga ikiganza gusa.

Bimwe mu bigo by’imirimo byamaze gutanga uburyo bwo kwinjira cyangwa gukoresha serivisi ukoresheje microchip. Hari na serivisi z’ubuvuzi zitangiye gukoresha izo chip mu gufatanya kubika amakuru y’umurwayi.

Nubwo bamwe babona iyi tekinolojiya nk’umufasha mu buzima bw’ejo hazaza, hari abandi bafite impungenge zikomeye. Baribaza bati: Ni nde ugenzura amakuru yose yanjye iyi chip ibitseho? Bigenda bite iyo iyo chip yinjiriwe n’abajura b’ikoranabuhanga? Ese iyi nzira ntishobora kuba uburyo bushya bwo kugenzura abaturage no kwambura abantu uburenganzira bwabo?

Bamwe mu batanze ibitekerezo baravuga ko ibi bishobora kuba ari “inzira yo kwimika izindi mbaraga”, aho umuntu wese aba igikoresho, nta bwigenge, agahabwa amabwiriza atazi aho aturuka, kandi bigatuma umubiri we uhinduka isoko y’amakuru akoreshwa n’ibigo cyangwa leta.

Abemera Imana, by’umwihariko Abakristo, bakomeje kugaragaza impungenge ko ibi bisa n’ibyo Bibiliya yavuze ku kimenyetso cy’inyamaswa (icyitwa “ikimenyetso ku kiganza cyangwa ku ruhanga” mu gitabo cy’Ibyahishuwe 13:16–17), aho nta muntu uzaba agura cyangwa agurisha atagifite. Nubwo iyi chip ya Suwede itavugwaho ibyo ku mugaragaro, bamwe bavuga ko bishobora kuba ari intangiriro y’ibyo ibihe bya nyuma bizagaragaramo.

Uko byagenda kose, Suwede yabaye laboratwari y’isi ku bijyanye n’ihuriro ridasanzwe hagati y’ikoranabuhanga n’umubiri w’umuntu. Abayemera bavuga ko iri ari iterambere ritanga ubwisanzure, n’ubuzima bushya bworoshye. Abaritinya bavuga ko ari intambwe ijyana mu kubura bwigenge buhoro buhoro.

Ubu isi yose iri kureba uko bizagenda. Ni nde uzatsinda, hagati y’ikoranabuhanga ryoroshya ubuzima, cyangwa umuntu wanga gutakaza ubwisanzure bwe? Icyo ni ikibazo kiri cy’abatuye isi bose.

Ishyirwa mu kiganza, wagifunga ukabona serivise bitakugoye! Ese aho ni imperuka igiye kuza? Ni cyo benshi bari kwibaza!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.