Chryso Ndasingwa, umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane mu muziki wa Gospel, yamenyesheje ababakunzi be ko nyuma na nyuma inzozi ze zabaye impamo kuba agiye gutaramira i Bujumbura, mu Burundi.
Mu magambo ye, ubwo yaganiraga na Paradise, Chryso Ndasingwa yavuze ati: "Ubutumire nabwakiriye neza, i Burundi mfiteyo umubare munini wabakunda indirimbo zanjye. Ni inzozi zibaye impamo kujya i Bujumbura. Tuzaririmbana indirimbo bakunda cyane nka ‘Ni Nziza’, ‘Wahozeho’, ‘Wahinduye Ibihe’ n’izindi."
Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza 2024, kibere ahitwa Life Centre i Bujumbura, mu Burundi. Kizaba ari igihe gikomeye cyo kuramya, dore ko azaririmbira abakunzi be indirimbo ze zamenyekanye cyane.
Amatike y’igitaramo azaba ari: 10,000 BIF (itike isanzwe), 50,000 BIF (ahisumbuye), na 500,000 BIF na 1,000,000 BIF ku bakunzi be bashaka kumutera inkunga. BIF: Burundian Franc (Amafaranga y’Amarundi).
Urugendo rwa Chryso Ndasingwa kuva muri Hip-Hop kugera mu Muziki wa Gospel
Chryso Ndasingwa yatangiye kwiyumvamo umuziki afite imyaka 17 y’amavuko, ubwo umwe mu nshuti ze yamwigishaga gucuranga Gitari ndetse na Piano- Ubwo yari mu gitaramo cye, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze yicurangira na gitari, akanyuzamo akaganiriza abantu ku Ijambo ry’Imana ameze nk’uri kubwiriza. Byari biryoshye cyane!
Avuga ko yifashishije Youtube, yafashe igihe cyo kwiga gucuranga Gitari ndetse na Piano, kuva ubwo atangira gusangiza ubumenyi abandi. Nubwo ari umuramyi ndetse uri kwandika amateka muri uyu muziki, yatangiye umuziki akora injyana ya Hiphop mu muziki usanzwe ndetse avuga ko yigiraga byinshi kuri P Fla.
Chryso yaje gukizwa, avamo umuramyi ukomeye. Uyu musore w’i Nyamirambo mu Mugi wa Kigali yamamaye mu ndirimbo zirangjwe imbere na ’Wahozeho’ yitiriye igitaramo cye cy’amateka, "Ni Nziza", "Wahinduye ibihe", "Wakinguye Ijuru" n’izindi. Ni umwana wa Kane mu muryango w’abana icumi.
Afite ababyeyi bombi! Muri iki gihe ari gusoza amasomo ya ‘Theology’ mu Ishami rya Bibiliya n’Ubuyobozi muri Kaminuza ya Africa College of Theology (ACT) iherereye Kicukiro-Kigali. Asanzwe afite Impamyabumenyi mu kwigisha ’Social Studies with Education’. Yatangiriye urugendo rwe muri korali y’abana aho bigaga i Kibeho.
Uyu muririmbyi wahereye ku ndirimbo zirimo ‘Mubwihisho’, avuga ko intego ye ari ugukomeza kwereka abantu Yesu ukiza imitima kandi utanga ubugingo budashira. Yifuza kwagura urugendo rw’umuziki we, akaba yanakorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika nka Nathaniel Bassey, Sinach wataramiye mu Rwanda mu 2017, n’abandi.
Iki gitaramo cya mbere agiye gukorera i Burundi, kigiye kwiyongera mu byaranze amateka ye, kandi kizamufasha kurushaho kugera ku ntego ze zo gukomeza kwerekeza abantu kuri Kristo.
Gutaramira mu Burundi ku nshuro ya mbere bizaba ari inzozi zibaye impamo kuri Chrysostom Ndasingwa