Mu mujyi wa Nyamata, mu karere ka Bugesera, ku biro bya A Light to the Nations Africa Ministries, ku wa 5 Mata 2025, hahuriye abayobozi muri Revival Palace Community Church mu mahugurwa yabasigiye icyigwa gikomeye nk’uko Pastor Steven Musoni yabigarutseho.
Ni amahugurwa yari agamije guteza imbere imiyoborere myiza y’amatorero no guteza imbere uburyo abayobozi batandukanye bashobora gukorana neza hagati yabo n’inzego za Leta.
Pastor Musoni Steven, umuyobozi mu itorero rya Revival Palace Community Church Bugesera, akaba yari umwe mu bagize uruhare mu gutanga izi nyigisho, yavuze ku buryo iyi gahunda ifasha abayobozi kumva neza inshingano zabo, iyerekwa ry’itorero, ndetse n’uruhare rwabo mu guhindura ahantu batuye ku bw’icyubahiro cya Kristo.
Pastor Musoni Steven yatangiye avuga ko gahunda y’amahugurwa yari igamije gufasha abayobozi mu matorero atandukanye kungurana ibitekerezo no kumenyekanisha imbogamizi bafite mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Ati: “Nk’uko icyuma gityaza ikindi, ni ko na twe twahuriye hano kugira ngo dutange ubunararibonye, twungurana ibitekerezo, tumenye imbogamizi ziri mu byo dukora, kandi turebe uburyo twarushaho kunoza ibyo dukora.”
Yibanze cyane ku gukomeza kwimakaza umubano mwiza hagati y’abayobozi b’itorero, kugira ngo bamenye neza inshingano zabo zijyanye n’itorero, n’uko bakora ibikorwa byo gutunga abagize umuryango wabo.
Yavuze ku kubahiriza iyerekwa ry’itorero, ati: “Umuyobozi utakiga aba adashoboye kuyobora. Natwe twahuye kugira ngo dusobanukirwe iyerekwa ry’itorero, dusobanukirwe umurimo w’itorero, inshingano zacu, no kumenya niba tukigendera mu iyerekwa ry’itorero.”
Mu kiganiro na Paradise, Pastor Musoni yagarutse cyane ku buryo abayobozi b’itorero bagomba gukorana neza n’inzego za Leta, kugira ngo bishyire hamwe mu bikorwa byiza byo guteza imbere abaturage.
Ati: “Dufite intego yo guhindura aho dutuye ku bw’icyubahiro cya Kristo. Tugomba kuba intangarugero mu bikorwa byacu, aho dutuye ndetse no mu mibereho ya buri munsi. Twaganiriye ku byo gutanga ubwisungane mu kwivuza, mituweli, ndetse no ku bijyanye n’uburyo bwo kwizigamira muri gahunda za Leta, nka gahunda ya Ejo Heza.”
Mu nyigisho zose zatanzwe, kimwe mu byagarutsweho ni uburyo abayobozi b’itorero bagomba kugera ku ntego yo gufasha abarigize gusobanukirwa neza gahunda za Leta ndetse no kugira uruhare mu kubungabunga imibereho myiza.
Musoni yavuze ko abakristo bagomba gukoresha neza uburyo bwo kwizigamira, kugira ngo mu gihe bazaba bashaje, batazaba umutwaro ku itorero. Yavuze ati: “Abakristo bizigamiye muri Ejo Heza, ntibazaba umutwaro ku itorero mu gihe bazaba bashaje bafite uko bizigamiye.”
A Light to the Nations Africa Ministries, iyobowe na Pastor Dr. Ian Tumusiime, ni umuryango ufite intego yo gufasha abayobozi b’amatorero atandukanye gukorera hamwe no gufasha mu guhindura imibereho y’abantu, hakoreshejwe imiyoborere myiza. Uyu muryango uhorana intego zo guhugura abapasiteri, gukora ibiterane bihuza imbaga, no gutanga imfashanyo ku batishoboye.
Aya mahugurwa y’abayobozi kandi, yashishikarije abayitabiriye kugira ubufatanye hagati y’amatorero atandukanye, kugira ngo habeho iterambere rihamye mu Itorero no mu Gihugu muri rusange.
Pastor Steven Musoni (uri ibumoso) yahamagariye abakristo kwizigamira no kubahiriza izindi gahunda za Leta