× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni imfura ya Pastor Jackie Mugabo! Ev. William Mugabo Gisa ari mu munyenga w’urukundo

Category: Love  »  4 days ago »  Pastor Rugamba Erneste

Ni imfura ya Pastor Jackie Mugabo! Ev. William Mugabo Gisa ari mu munyenga w'urukundo

Umuvugabutumwa mpuzamahanga William Mugabo Gisa, akaba n’umuhanzi ndetse n’umucuranzi atuye mu Bwongereza, yamaze guhitamo uwo bazabana, bagafatanya urugendo rw’ubutumwa, bamamaza Ubwami bw’Imana.

Ev. William Mugabo yakuriye mu muryango w’abakristo; nyina, Jackie Mugabo, ni umushumba akaba n’umuhanzikazi, ukorera umurimo w’Imana muri Library Christian Fellowship London, akagira na Ministeri yitwa Sisterhood yita ku bagore n’abakobwa batagira kivurira.

Amakuru agera kuri Paradise.rw, dukesha kandi urukuta rwe rwa Instagram, atwereka ko Ev. William Mugabo Gisa yatangiye gukorera Imana akiri muto. Aherutse kubona igitangaza gikomeye aho yakize indwara ya Cancer.

Ubu yamaze kwambika impeta umukunzi we nk’ikimenyetso cy’uko ari we yahisemo mu bakobwa bose ku isi kugira ngo abe umufasha we, amufashe kugera ku nzozi z’umuhamagaro we haba mu buhanzi no mu ivugabutumwa mpuzamahanga.

Ev. William Mugabo ni umucuranzi rurangiranwa kuva akiri muto; acuranga inanga ya kizungu (piano) n’ingoma za kizungu, akaba akorera Imana mu biterane bitandukanye hirya no hino ku migabane y’isi.

Yatanze ubutumwa bw’ivugabutumwa, agaragaza ubuhamya bw’uko Imana yacyemura indwara nka kanseri, anerekana imirimo, ibitangaza n’imbaraga zayo.

Ev. William Mugabo Gisa yakuze arangwa n’indangagaciro za gikristo, akubaha Imana n’abantu, kandi ntiyibagiwe gufasha abababaye, nk’uko yabyigiye ku babyeyi be.

Ev. William Mugabo Gisa agiye gukora ubukwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.