× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni abakobwa beza kandi urufunguzo bararufite: Tonzi yahaye impanuro za kibyeyi Alicia na Germaine

Category: Artists  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni abakobwa beza kandi urufunguzo bararufite: Tonzi yahaye impanuro za kibyeyi Alicia na Germaine

Umuramyi Uwitonze Clementine [Tonzi] yahaye impanuro Alicia na Germaine abavandimwe bagize itsinda rikomeje gutuma imitima ya benshi irabagirana.

Hashize iminsi mike itsinda rya Alicia na Germaine risohoye indirimbo bise “Ndahiriwe”. Iyi ndirimbo imaze ibyumweru bibiri kuri YouTube, ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 178.

Mu bitekerezo bisaga 747 bimaze gutangwa kuri iyi ndirimbo, benshi bahuriza ku kuba iki ari igihe cyiza cy’aba bakobwa baziranenge ngo bamurikire isi yose, dore ko ubushobozi bwo gukorera Imana kuri bo ari twibanire nk’umugore w’isezerano.

Si ubushobozi gusa kuko aba bombi basobanukiwe ibanga ry’Imana ko ikorana n’abafite ubushake. Ni yo mpamvu bahisemo kutiyobora, ahubwo bemerera imitima yabo kuyoborwa n’ubushake bw’Imana.

Inzu yubatse ku musozi ibonwa na buri wese, iyo igeze ku wirengereye impinga biba akarusho. Ku bw’ibyo, ntibisaba ubufindo nka bwa bundi bwafashe Umutambyi Zakariya akajya gutamba nyamara igihe cya Yohana cyo kuvuka kigeze.

Tonzi nawe nk’umwe mu bantu b’imbere bareberera umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu ba mbere barabutswe isoko ivubura muri aba bana batanga ubutumwa bwiza buboneye nko kunywa amazi yo ku iriba rifutse.

Paradise yegereye Tonzi imubaza ku mpano yabonye muri Alicia na Germaine, ndetse anabaha impanuro. Tonzi twaganiriye nawe arambye mu muziki wa Gospel dore ko awumazemo imyaka 37, akaba afite Album 10.

Mbere yo kubaha impanuro, Tonzi yabanje kubashimira agira ati: “Reka mpere ku kubashimira ko batinyutse kandi bakaba batanga ubutumwa bwiza. Ni abakobwa beza.

Impanuro rero ni uko bagenda nk’uko bahamagawe bakiri bato, bagashaka team ibaba hafi yizewe ibafasha, kandi bige bakoreshe igihe cyabo neza. Ikindi, umuryango wabo ukomeze ubabe hafi, umenye ibyo barimo, ubashyigikire.

Natwe turahari kubasengera no kubashyigikira aho bishoboka kandi badukeneye nka bakuru babo. Bakomeze basenge kandi bicishe bugufi, baheshe Imana ishema muri byose, birinde ibishuko byose byaza bihabanye n’umugambi w’Imana. Urufunguzo bararufite.”

Alicia na Germaine bamaze kwamamara mu ndirimbo nka Urufatiro, Rugaba, Wa Mugabo, Ihumure na Uri Yo. Mu mwaka umwe gusa bamaze mu muziki, aba bakobwa bamaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Gospel ndetse bahawe n’igikombe.

Ku wa 24 Gicurasi 2025, batsindiye igihembo cya mbere cya Best Gospel Artist muri Rubavu Music Awards & Talent Detection, ku nshuro ya mbere cyari giteguwe.

Alicia na Germaine ni abakobwa bavukana bakomoka i Rubavu. Ufitimana Alicia ari kwiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye na Medicine and Surgery, mu gihe murumuna we Germaine Ufitimana yiga mu mwaka wa 6 w’ayisumbuye mu Indimi n’Ubuvanganzo (LFK).

Alicia aririmba kandi muri Korali Bethania ya ADEPR Gisenyi. Bombi bavuga ko guhuza ishuri n’umuziki ari ibintu bibaryoheye kuko buri kimwe bagiha agaciro kacyo.

Alicia na Germaine bavuga ko bafite intego yo gukora album nyinshi no kugeza ubutumwa bwabo ku rwego mpuzamahanga. Bagira bati: “Turifuza ko ubutumwa bwacu bugera kure, tukaririmba no mu zindi ndimi kugira ngo amajwi yacu n’ubutumwa tubwiriza bigere hose.”

Mu 2024 ni bwo binjiye mu muziki ku mugaragaro, bashyira hanze "Urufatiro", indirimbo yanditswe na se ndetse inatunganyirizwa muri kompanyi ye yitwa ABA Music. Ubu bamaze kwiyubaka nk’abahanzi bafite impano idashidikanywaho, bagaragaza ko bafite icyerekezo cyagutse mu muziki.

Tonzi yanyuzwe n’inganzo ya Alicia na Germaine

Alicia na Germaine barakunzwe cyane mu muziki wa Gospel

RYOHERWA N’INDIRIMBO "IMPUNDU" YA TONZI NA INJILI BORA

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NDAHIRIWE" YA ALICIA NA GERMAINE

RYOHERWA N’INDIRIMBO ZOSE ZA ALICIA AND GERMAINE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.