Papa Francis akomeje kuvugwa mu buryo butandukanye, ubwinshi bumuharabika cyangwa bukaba burimo ukuri, aho hari bamwe bari kuvuga ko ari Antikristo (uhakana Yesu) wavuzwe, kandi ko atemera Ijambo ry’Imana Bibiliya bitewe n’Ijambo yavuze.
Ni Ijambo yavugiye mu Gihugu cya Singapore mu nama yahurije hamwe abagize amadini atandukanye, abasenga mu madini ya gikristo n’abo mu madini atamwemera, ndetse n’abo mu madini asenga ibintu nk’inyamaswa, aho bashobora kwifashisha ibibumbano byazo nk’inka cyangwa inzovu, ndetse n’abasenga ibidahumeka nk’ibiti n’ibindi.
Abo bari bakubiyemo abo mu madini ya gikristo, Abisilamu, Abahindu, Sikh (basenga ibitari Imana itaboneka) n’abandi babarirwaga muri 600 bo mu miryango ya kidini 50 itandukanye mu rugendo rwe rwa 45 rw’ubupapa (ivugabutumwa, kuragira umukumbi), yabaye ku wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024.
Kuri uwo munsi yavuze Ijambo ryakomeje gusesengurwa, aho yavuze ko ‘Aho waba usengera hose n’ibyo waba wizera byose uri mu nzira yo kwizera izakugeza aheza (ku Mana).’
Yagize ati: “Imana ni Imana kuri buri umwe (Adonai), twese turi abahungu n’abakobwa bayo. Amadini yose ni inzira igera ku Mana. Uzayagereranya azashingire ku kuba atandukanye mu ndimi asengamo, n’uburyo asengamo (bw’imivugire, asohora ijwi), ariko ntazayagereranye mu bundi buryo kuko yose ari inzira igana ku Mana.”
Ibi bikubiye mu nyandiko y’Ikinyamakuru cyitwa Vatican News cyandika ku makuru yiganjemo ibikorwa bya Papa yo ku wa 13 Nzeri 2024 ubwo habaga iyi nama yiswe “Singaporean Youth to Unity During Interreligious Dialogue With Pope.”
Ubusesenguzi bw’abashidikanyije ku byo yavuze:
Kiliziya Gatolika ni umusingi w’ubukristo, andi madini ya Gikristo yaje arikurikira kuko ngo ryatangijwe na Petero wari intumwa ya Yesu. Niba Papa abyemera ntakwiriye kuvuga ati: Amadini yose ari mu nzira iyageza ku Mana kandi yarahakanye Kiliziya akaba Protestants.
Umuntu nka Papa ntakwiriye kuvuga atyo kandi mu madini harimo asenga ibishushanyo n’inyamaswa, urugero nk’abasenga inka mu Buhinde.
Aya magambo yavuzweho ko yahakanye Imana yivuye inyuma kuko no muri Isirayeli ya kera Imana ntiyigeze ibona ko igishushanyo cy’Inyana ya Zahabu Aloni yakoze cyari kuyigezaho Abisirayeli, ahubwo yarakirimbuye na bamwe babigenderamo, mu gihe Papa we avuga ko abakomeje gukora nk’ibyo na bo bari mu nzira ibageza ku Mana.
“Ikindi mwese mugomba kumenya, idini ryose waba urimo, uri umwana w’Imana, uri umukobwa w’Imana, twese turi abavandimwe, turi umuryango, turi abana b’Imana twese.” Byavuzwe na Papa Nyirubutungane.
Ku ruhande rumwe ni byo kuko buri wese yaremwe n’Imana, ariko kuva abantu bakora ibyaha bagakomeza kubigenderamo, Imana yohereje Yesu ngo apfire isi, uzamwizera azabeho iteka. Papa yavuze ko aho waba uri hose, nubwo waba utizera Yesu wenda usenga inka, uzagera ku Mana.
“Imana ihari ni imwe, idini ryose waba usengeramo nta kibazo, nta mana irenze indi, buri wese aho ari ari mu nzira nziza izamugeza ku Mana.” Na byo byavuzwe na Papa. Icyo yari yirengagije: Bivugwa ko abantu bagomba kwizera Imana imwe. Kera yasenye ibishushanyo, Papa we avuga ko n’ababisenga ubu bazagera ku Mana.
Nta muntu ujya ku Mana adaciye kuri Yesu, we ati: “Aho waba uri hose uzagera ku Mana (kandi harimo n’abasenga inka).” Yari agamije kwereka abantu ko aho wanyura hose wagera ku Mana. Niba yemera Bibiliya ntiyari kubivuga kuko yo ivuga ko nta wujya kwa Data (Imana) atamunyuzeho (Yesu). Yohana 14: 6.
Gushidikanya kuri Papa no kumwita Urwanya cyangwa Uhakana Kristo (Antikristo), byatangiye mu gihe yemereraga abahuje ibitsina, abagabo babiri cyangwa abagore babiri bazwi nk’abatinganyi bashaka kubana guhabwa umugisha (ariko utandukanye n’imihango ikorerwa umugore n’umugabo bagiye gushyingiranwa) kandi bikaba byakorerwa mu rusengero ariko ntibyitwe ubukwe butagatifu nk’ubw’abadahuje ibitsina.
Ibihugu bimwe byanze kwemera uyu mwanzuro, bituma abo mu Idini rya Gatolika ku isi bamwe na bamwe bamushidikanyaho, ariko ibyo yongeye gutangaza by’uko amadini yose angana imbere y’Imana kandi amwe muri yo asenga ibigirwamana, byatumye n’abo mu yandi madini ya gikristo bamutekerezaho kabiri, ari byo byatumye avugwaho ko ari Uhakana Yesu, Antikristo wahanuwe.
N. B: Icyo Paradise yakoze si ugusesengura, ni ugusobanura ibyavuzwe n’abasesenguzi bivuye mu Cyongereza, urugero nk’ibyavuzwe muri Vatican News, Radio Vaticana, ndetse na bumwe mu busesenguzi bwa Rocky Entertainment.
Aha ni muri Singapore Papa Francis yahuje urugwiro n’urubyiruko rw’abo mu madini atandukanye, ababwira ko na bo bazagera ku Mana nubwo baba basenga inka cyangwa amabuye
Papa ari kumwe n’abayobozi b’amadini mu nama yo guharanira Ubumwe mu madini yose muri Singapore
Wasoma byinshi unyuze kuri iki Kinyamakuru cya vatican News cyangwa ugakurikira Radio Vaticana