× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ngaga Michel Perezida wa Kingdom of God yahishuye ikimweza ko Alice ari we mugore yagenewe n’Imana

Category: Love  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

Ngaga Michel Perezida wa Kingdom of God yahishuye ikimweza ko Alice ari we mugore yagenewe n'Imana

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Michel Ngaga uyobora Kingdom of God Ministry akore ubukwe n’umukunzi we Alice Mugiraneza.

Imigani 18:22 havuga ko umugore mwiza atangwa n’Uwiteka. Haranditse ngo "Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka. Imigani 19:14 "Urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi be, ariko umugore witonda amuhabwa n’Uwiteka".

Icyanditswe twahereyeho cyo mu Imigani 18:22 ni cyo Michel na Alice bifashishije ku butumire bw’ubukwe bwabo buzaba mu minsi micye iri imbere. Kuba Michel yaracyifashishije, birashimangira ko yizeye adashidikanya ko Alice ari impano yahawe n’Imana.

Umwe mu nshuti za Michel yabwiye Paradise.rw ko uyu musore ari mu mashimwe menshi yo kubona umugore mwiza uvuye ku Mana, ari we Alice bagiye gusezerana kubana iteka. Amakuru avuga ko baziranye cyane bakaba bamaze imyaka 4 buri umwe azi mugenzi we.

Michel ati "Ntabwo nibeshye ni we Rukundo rwanjye kuko narakunze nawe arankunda kandi aranzi cyane mu buryo bwose kuko tumaze imyaka irenga 4 tuziranye, tuganira rimwe tugashaka gufata umwanzuro uruhande rw’iwe akabona bitarakunda".

Ubukwe bwa Michel na Alice buzaba muri uyu mwaka aho gusaba no gukwa bizaba tariki 10.06.2023 bibere i Kanombe ku Mushumba mwiza. Kuri uwo munsi ni nabwo bazasezerana imbere y’Imana muri Foursquare Gospel Church Kimironko.

Ngaga Michel ni Perezida w Kingdom of God kuva kera kugeza uyu munsi. Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo "Sinzava aho uri", "Nzamuhimbaza", "Talisa Kumi" n’izindi. Ribarizwamo abaririmbyi b’ibyamamare nka Kadogo, Yayeli, Betty, Sharon n’abandi.

Ngaga Michel Umuyobozi wa Kingdom of God

Alice Mugiraneza umukunzi wa Ngaga Michel

Alice asanzwe nawe ari umuririmbyi ukomeye

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NAMENYE KO" YA KINGDOM OF GOD MINISTRY

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.