Igiterane ngarukamwaka cyiswe "Nezeza Ijuru" gitegurwa na Zion Temple Kimirongo Parish cyongeye kirabaye.
Iki ni igiterane kimaze kuba ubukombe, kikaba gisigira abantu inyota yo gushaka Imana cyane, kwiga no kubohoka.
Kuri iyi nshuro ya 6 y’iki giterane, hateganyijwe gahunda zitandukanye cyane cyane ivugabutumwa, Kuramya no guhimbaza ndetse no gusengera abarwayi.
Iki giterane gifite intego igira iti "Living effectively for Chirst" [Beraho Kristo Neza, Ntumukoze Isoni]. Cyatangiye kuri uyu wa Kane, kizamara iminsi 4, kikaba kizasoza ku cyumweru kuwa 16/10 2022
Kizitabirwa n’abantu bingeri zose barimo n’ibyamamare mu baririmbyi baramya ndetse bahimbaza Imana nka James & Daniella itsinda rimaze kumenyekana cyane muri Gospel.
Amakuru Paradise.rw ifite ni uko bazakirwa n’itsinda rikomeye ryo kuramya no guhimbaza Imana Asaph Kimirongo
Abakozi b’Imana batandundukanye kandi bafite ijambo bazaba babucyereye abo barimo nka Rev.Dr Antoine Rutayisire, Pastor Senga Emmanuel n’abandi benshi....Aba bose bazakirwa n’umushumba mukuru wa Zion Temple Kimirongo Parish, Pastor Didier Habimana, umugaragu w’Imana usizwe cyane.
Pastor Didier Habimana Umushumba Mukuru wa Zion Temple Kimironko
Rev Dr Rutayisire azitabira iki giterane
"Nezeza Ijuru" yatangiye kuri uyu wa Kane