Korali New Melody ibarizwamo abaririmbyi b’abahanga baturuka mu matorero atandukanye, itegerejwe mu ivugabutumwa rikomeye izakorera mu Itorero Angilikani, Paruwasi ya Remera, ahazwi nko kwa Rutayisire.
New Melody ibarizwa abaririmbyi bakomeye nka Neema Marie Jeanne wamenyekanye cyane muri Korali lriba ikorera umurimo w’lmana kuri ADEPR Taba mu rurembo rwa Huye ahazwi nk’i Butare ndetse iyi Korali ikaba ibarizwamo na bamwe mu bavandimwe ba Neema.
Neema Marie Jeanne ni umwe mu bayobozi ba Korali New Melody. lyi Korali iherutse gushyira hanze indirimbo yabo yiswe "Ndakwiringiye"
Amakuru Paradise yamenye ni uko kuri iki cyumweru New Melody ifite ivugabutumwa EAR Remera ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba (03:00h) aho izaba igiye kwamamaza ubutumwa bwiza.
Aba baririmbyi bafite indirimbo zuje amagambo akomeye yo kwibutsa abizera n’abantu bose ko ntawukorwa n’isoni iyo yizeye. Mu bihe bigoye uko byaba bimeze kose uwiringira Uwiteka azagira amahoro kandi Yesu aramuneshereza.
Korali New Melody ifite zimwe mu ndirimbo bise "Uhembuwe n’Uwiteka", "Nimuze dushime", "Imbabazi","Uri Imana" n’izindi. lzi ndirimbo zuje amagambo yo kugirana ubusabane n’Imana ku buryo buri wese uzumvise anyoterwa nazo kandi zikamwegereza ibyiringiro by’ijuru.
lyi korali ifite intego yo gusakaza ubutumwa bwiza mu Rwanda hose ndetse no hanze yarwo, bakagarura intama zari zizimiye ndetse no kongera gutanga ibyiringiro ku bantu bamenye Yesu Kristo ko ari we byose ku muntu umwizeye.