Nyuma y’igiterane cy’amateka cyiswe "Imana iratsinze" cyabaye kuva 19-20/08/2023, Korali Jehovah Jireh yakoreye i Musanze, iyi korali yasanze aya mateka adakwiye kwibagirana, ikora indirimbo yise "Imana iratsinze" yitiriye iki giterane.
Ni igiterane kitazibagirana ku batuye i Musanze dore ko cyasize amahoro muri kariya gace, aho benshi mu bakoraga ibyaha bibangamiye ituze rusange birimo ubujura, urumogi, urugomo ndetse n’ubusambanyi bahisemo kwiyambura imyambaro y’urubwa bahitamo gusimbuza umwijima umucyo.
Iyi korali itajya iha ubuhumekero Umwanzi satani, yavuye i Musanze ikomereza urugendo muri Studio, yegeranya ubutumwa bugira buti "Ijoro rimwe Imana ibwira Gidiyoni, Manuka ugende mu rugerero rw’abamidiyani nugerayo utege amatwi hari ibyo nshaka kukubwira".
Ubu butumwa bwahujwe n’imizindaro y’ibyuma havamo imwe mu ndirimbo ikomeje guhesha icyubahiro ubwami bw’Imana. Iyi ndirimbo "Imana iratsinze" yafashwe mu buryo bwa Live ifatirwa mu giterane i Musanze, ni indirimbo nziza cyane ikoze mu njyana iyi korali isanzwe imenyerewemo. Ni indirimbo yuzuyemo ihumure, guhamya ndetse n’ubutsinzi.
Mu mpera z’iyi ndirimbo, ihindura umujyo ikihutishwa mu njyana ibyinitse aho baririmba. Dirigeant Aloys mu ijwi rye rikundwa na benshi arangurura ijwi ati: "Umwanzi wanjye yateguye kundimbura, yaje afite ubukana anyotsa igitutu, nuko numva arangose mbura aho mpungira, hamwe umutima uvuga ngo nukuri birarangiye, hamwe umutima wiheba ukavuga ngo ndagira nte, hamwe *3)
Nibuka ineza y’Imana ku buzima bwanjye, nibuka amaboko y’Imana ko yanteruye, nibuka aho Yesu yansanze nkiri indushyi, nibuka umwanda yankuyemo akampa ubugingo, nibuka cyera hanjye. Rya jwi riragaruka riti ’mwana wanjye’, korali ihita yikiriza ngo ’ngarutse kukurwanirira muri uru rugamba ntuvuge’.
Muri aya mashusho uba ubona ari byiza, abaririmbyi banezerewe kandi baririmbana imbaraga. Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, iyi korali yahise yikururira abakunzi dore ko twanditse iyi nkuru ubutumwa bukubiyemo bwari bumaze gutaha mu mitima y’abasaga ibihumbi mirongo icyend a(90,000) kuri youtube gusa ukongeraho abo yahesheje umugisha kuri Radiyo na Televiziyo.
Byatumye nka Paradise.rw tugira amatsiko yo kumenya imvo n’imvano y’iyi ndirimbo "Imana iratsinze" ngo tubigeze ku bakunzi bacu DORE KO TURI INTUMWA ZA RUBANDA.
Paradise.rw yaganiriye na Prince Shumbusho umwe mu bagize ’Committee’ ishinzwe Tekinike na Media muri iyi korali akaba n’umwe mu banyamakuru bamaze igihe mu itangazamakuru. Yagarutse kuri iyi ndirimbo ikubiyemo inkuru za Gidiyoni z’uburyo Imana yamurwaniriye ikanamukoresha.
Yongeyeho koari indirimbo ikubiyemo ubutumwa bugamije guhumuriza, kwibutsa, gushishikariza no kwibutsa abakristo Imirimo y’Imana. Yanavuze kandi ko ari indirimbo umuntu ashobora kuririmba agaruka ku gitangaza Imana iba yamukoreye ndetse ikaba ari indirimbo ishimangira ubutsinzi bw’Imana.
Yakomeje asobanura ko iyi ndirimbo ibimburiye izindi nyinshi zakorewe muri Stade Ubworoherane zakozwe mu buryo bwa live recording. Yanahamije ko kuri ubu bagiye gusohora izi ndirimbo aho bazajya basohora nk’indirimbo buri kwezi. Yavuze ko kuri ubu bakomeje ivugabutumwa aho baherutse mu giterane i Rwinyana bakaba bitegura gukomereza ivugabutumwa i Huye n’ahandi hatandukanye.
Jehovah Jireh bakoze indirimbo "Imana iratsinze" ishimangira ubutsinzi bw’Imana
Aya mateka ntakibagirane yemwe!
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "IMANA IRATSINZ" YA JEHOVAH JIREH CHOIR