Alarm Ministry ni rimwe mu matsinda akomeye hano mu Rwanda ndetse anifuzwa cyane dore ko riherutse gushimangira ubukaka bwaryo mu gitaramo cya "Ewangelia Easter celebration concert" cyabereye muri BK Arena kuwa 31 Werurwe 2024.
Mu Rwanda iyo uvuze Alarm Ministries, benshi babyumva kabiri dore ko yaboneye izuba amatsinda atari macye ya hano mu Rwanda ukongeraho kuba yarakoze indirimbo zinyuranye zahembuye benshi.
Alarm Ministries iri mu matsinda yashinzwe bwa mbere mu Rwanda, aho ryashinzwe mu 1999. Yashyize ahagaragara indirimbo nyinshi ziri ku mitima ya benshi nka ‘Turakomeye’, ‘Songa Mbele’, ‘Hashimwe’, ‘Jehovah ushyizwe hejuru’ n’izindi nyinshi.
Kuri uyu 28 Gicurasi ni bwo Alarm Ministry yashyize hanze indirimbo yo mu rurimi rw’amahanga ( igiswayire) bise "Siwezi Mimi". Ni indirimbo nziza cyane aho bavuga basaba imana kubereka inzira kugirango badakora ibinyuranye na yo.
lri tsinda ririmo Kandi abahanzi bampamaye nka Ben na Chance bazwi mu bihangano byiza cyane nka "Zaburi" yigaruriye imitima ya benshi.
Kugeza ubu, iri tsinda rigizwe n’abanyamuryango basaga 100 barimo abaririmbyi n’abandi bakora imirimo inyuranye mu murongo w’ivugabutumwa.
Mu 2019, iri tsinda ryakoze igitaramo bise “20 Years Anniversary Celebration Live Concert” bizihiza imyaka 20 yari ishize babonye izuba. Cyabereye mu ihema rya Kigali Cultural and Exhibition Village [KCEV] hahoze hitwa Camp Kigali.
Ku wa 2 Ukwakira 2022 nabwo Alarm Ministries bakoreye igitaramo bise ’Alarm Sound Season 1’ muri Camp Kigali, mu rwego rwo guhimbaza Imana bataramana n’abakunzi babo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize y’icyorezo cya Covid-19 batabasha gutaramana nabo kubera ingamba zagiye zikazwa hagamijwe kwirinda.
Mu mwaka ushize, umuramyi Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo nka ‘Yezu wanjye’ n’izindi zihimbaza Imana yagiye asubiramo, yiyambaje iri tsinda mu gitaramo cye cy mbere yise ‘Ibisingizo bya Nyiribiremwa’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali ku wa 20 Kanama 2023.