Musenge ubudasiba (1 Abatesalonike 5:17). Gusenga ni ubuzima, gusenga ni imibereho, gusenga gukingura ijuru kandi kurimbura ibihome by’Umwanzi Satani.
Itorero rya New Jerusalem ryavutse tariki ya 15/05/2022 rikomeje kugira ihishurirwa rigari ryo gushishikariza abatuye isi ko bagomba gusenga ubudasiba nk’uko Ijambo ry’umwami Yesu Kristo ribivuga.
Itorero rya New Jerusalem Temple riyoborwa na Bishop Ndakize Francis na Pastor Uwimbabazi Janet Ndakize Israel, ryateguye amasengesho y’Iminsi 70 agmije kurwana n’imbaraga za Goliyati.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Pastor Janet Israel akaba na Madamu wa Bishop Ndakize Francis yagize ati "Nibyo koko, twateguye amasengesho y’Iminsi 70 akaba afite intego yo kurwana n’Imbaraga za Goliyati".
Aya masengosho y’Iminsi 70 yatangiye le 01/08 akaba afite insanganyamatsiko iboneka muri 1 Samuel 17 akaba agamije guca igihanga Goliati. Abazi amateka ya Goliyati, Bibilia imugaragaza nk’umwanzi w’Abisraeli aho yakundaga gutuka ubwoko bw’Imana ndetse agatuka n’Izina ry’uwiteka.
Uyu mwami w’Abafilistia wari uzwiho kugira igihagararo kidasanzwe, kugira ubwirinzi ndetse no kugira igitinyiro, yari yarahahamuye umwami Sauli ndetse n’abisraeli, nyamara Dawidi wari umwana mutoya akaba n’umushumba w’intama gusa akaba yarizeraga Imana cyane, yaje kwicisha Goliati Umuhumetso n’amabuye atanu amuca igihanga agarura icyubahiro cya Israeli.
Aya masengesho rero akaba agamije kurwanya Imbaraga z’umwijima. Ni umugisha ukomeye kwitabira aya masengesho azajya atangira saa tatu za mugitondo kugeza saa 13h30. Bishop Ndakize Francis na Pastor Janet Ndakize ndetse na Bishop Kabasinga Maggie uyobora itorero rya Agape Solution Church ribarizwa mu gihugu cya Kenya, ni abagabura b’ijambo ry’Imana.
Ibyihariye kuri Bishop Kabasinga Maggie watumiwe muri iki giterane
Bishop Kabasinga Maggie ni umukozi w’Imana wubashywe cyane mu gihugu cya Kenya. Ni umunyamasengesho ukomeye akaba akunze gukoreshwa imirimo ikomeye n’Uwiteka akagira n’imbaraga z’Ijambo ry’Imana muri we ndetse akaba azwiho kugira impano yo guhugurana ubugwaneza binyuze mu ijambo ry’Imana.
Bishop Kabasinga Maggie niwe uzabwiriza ku munsi wa 1 w’igiterane ni ukuvuga tariki ya 06/08/2023 ndetse niwe uzabwiriza ku wa Gatatu tariki 09/08/2023. Ni umugisha ukomeye ku bazitabira iki giterane kuko niwo mwanya mwiza wo guhembuka mu buryo bw’Umwuka no gusubizwamo ibyiringiro ku bantu batentebutse.
Ni umwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana hamwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya New Jerusalem Worship Team ndetse na Drama team ibarizwa muri iri torero.
Incamake y’amateka y’Itorero New Jerusalem Temple
New Jerusalem Temple yavutse kuwa 15/05/2023, iherutse kwizihiza ibirori by’akataraboneka by’isabukuru y’umwaka umwe imaze ishinzwe. Ibi birori byabaye kuwa 15/05/2023 bikaba ari ibirori bitazibagirana muri iri torero, dore ko byaranzwe n’Imyambarire y’akataraboneka.
Uwimbabazi Janet uzwi nka Janet Israel yamenyekanye mu bikorwa byo kujyana abantu mu gihugu cya Israel mu bikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana. Uyu mubyeyi ufata Rev. Lucky Natasha nk’Icyitegerezo. Rev. Lucky ayobora itorero rya Empowerment Christian Church (ECC) ryo mu gihugu cya Kenya.
Tariki ya 13 Gashyantare 2023, Pastor Janet yatumiwe na Rev Lucky Natasha mu gihugu cya Kenya kwizihiza ibirori byiswe ’’One year Celebration". Nyuma y’ibi birori byanamurikiwemo igikorwa cyiswe ’’Fearless Generation ‘’, Pastor Janet yatangaje ko akunda byimazeyo Rev. Lucky Natasha bitewe n’uko yigirira icyizere,akabwiriza adategwa,gukorera kuri gahunda ndetse no kuba yarakoreye Imana ntacike intege.
Aya masengesho yo kurwana n’imbaraga za Goliati,ni umugisha ku banyarwanda, ni umugisha ku bizera,ni umugisha ku itorero. Ushobora kuba ufite umusozi imbere yawe wanze guhirima? Iki ni igihe cyiza cyo gutsinda Goliyati kubw’amasengesho.
Bishop Ndakize Francis na Pastor Uwimbabazi Janet Ndakize Israel ubwo bakataga umutsima
Drama Team ibarizwa muri iri torero
Pastor Janet hamwe na Rev. Lucy Natasha afata nk’icyitegererezo
New Jerusalem Temple mu masengesho y’Iminsi 70 yo kurwana n’Imbaraga za Goliyati
Mbega umukozi w’Imana ufite amavuta!! Uyu munsi nari mpari ariko numiwe.Afite amavuta