× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ndahiriwe: Bosco Nshuti uri kwitegura igitaramo ‘Unconditional Love’ yasohoye indirimbo yitiriye album nshya

Category: Artists  »  yesterday »  Jean d’Amour Habiyakare

Ndahiriwe: Bosco Nshuti uri kwitegura igitaramo ‘Unconditional Love' yasohoye indirimbo yitiriye album nshya

Umuramyi Bosco Nshuti uri kwitegura igitaramo gikomeye yise Unconditional Love, kizaba ku wa 13 Nyakanga 2025, yashyize hanze indirimbo yise Ndahiriwe.

Iyi ndirimbo ije mu gihe ari no mu myiteguro yo gusohora album ye ya kane yise Ndahiriwe. Iyi ndirimbo yasohoye ni yo yitiriye iyi album nshya, ikaba ikubiyemo utumwa bw’uko kwakira Yesu Kristo bihesha umuntu umugisha udasanzwe.

Indirimbo nshya ‘Ndahiriwe’

Bosco Nshuti avuga ko iyi ndirimbo ari inkuru y’ubuzima bwe n’ubuhamya bw’urukundo Yesu Kristo yamweretse.

Aganira na Paradise, yabisobanuye agira ati: “Numvise uhamagara n’ijwi ry’urukundo rirenga ryiteguye kuruhura uryitaba wese, maze kuryumva ndyumvana imbaraga nyinshi nditaba. Ngasoza mvuga ngo: Warakoze kunkunda Yesu, warakoze!”

Uyu muramyi asobanura ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ari uko umuntu wese wakiriye Yesu Kristo ahiriwe, haba ubu ndetse no mu gihe kizaza.

Indirimbo ije mbere y’igitaramo ‘Unconditional Love’

Igitaramo Unconditional Love giteganyijwe ku wa 13 Nyakanga 2025, ni kimwe mu bikorwa bikomeye Bosco Nshuti yateguye muri uyu mwaka.

Yagize ati: “Ni igihe cyo gushima Imana, tukanezerwa, tukayiramya. Imana yatanze Kristo nk’impongano y’ibyaha, kandi ni isoko y’agakiza.” Iki gitaramo giteguwe ku rwego rwo hejuru, kandi abafana be bijejwe kuzaryoherwa n’umuziki uhebuje, indirimbo nshya, n’ubutumwa bwimbitse bw’urukundo rwa Kristo.

Bosco Nshuti ashimangira ko ibitaramo bye byose bizajya biba byitwa Unconditional Love kuko yahawe umutwaro wo kwibutsa abantu urukundo Imana yakunze abari mu isi. Ati: “Abantu bose bazacyitabira bazunguka kumenya Yesu Kristo no gusobanukirwa urukundo rwe.”

Urugendo rwa Bosco Nshuti mu muziki
Bosco Nshuti amaze gushinga imizi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo. Afite album eshatu zasohotse (Ibyo Ntunze, Umutima, Ni Muri Yesu), akaba agiye gushyira hanze iya kane yise Ndahiriwe. Indirimbo ze zirimo Amenipitia na Alietupenda zakunzwe cyane mu bihugu nka Tanzania, Kenya na Congo.

Mu rugendo rwe rw’umuziki, Bosco Nshuti yitabiriye ibitaramo bikomeye mu Rwanda no ku mugabane w’u Burayi. Mu mwaka wa 2023, yatumiwe mu bihugu birimo Ubufaransa, Ububiligi, Suwede, Danimarike na Polonye. Mu 2024, yasubiye i Burayi, aho yaririmbiye muri Suwede ku wa 11 Ukwakira. Amakuru ahari avuga ko no muri uyu mwaka wa 2025 azongera kujya i Burayi mu rugendo rw’ivugabutumwa.

Ibyo Bosco Nshuti ashimira Perezida Kagame
Mu butumwa bwe, Bosco Nshuti yashimiye Perezida Paul Kagame ku ruhare Leta y’u Rwanda yagize mu guteza imbere ubuhanzi. Yagize ati: “Ibyo nashimira Perezida ni byinshi, ariko ndashimira cyane amahoro n’umutekano bidufasha kugera ku nzozi zacu.”

Icyo yifuza kugeraho mu buzima
Uretse umuziki, Bosco Nshuti afite icyifuzo cyo kugira ibikorwa byagutse by’ubucuruzi bifasha abandi kubona imirimo. Yabwiye Paradise ati: “Ndashaka kuba umucuruzi mu buryo bwagutse buhesha sosiyete imikorere.”

Icyo atangaza ku gitaramo ‘Unconditional Love’
Igitaramo Unconditional Love kigiye kuba kimwe mu bikomeye Bosco Nshuti ateguye. Afite intego yo kugeza ku bantu ubutumwa bw’urukundo rw’Imana, kandi anashimira uburyo u Rwanda rwateye imbere mu iterambere ry’ubuhanzi.

Ati: “Ni igitaramo kizaba cyiza cyane, giteguye neza haba mu miririmbire, imicurangire, ndetse no mu buryo bw’umwuka. Nta muntu uzaza ngo atahe uko yaje.”

Igitaramo Unconditional Love kizaba ari intangiriro y’icyerekezo gishya mu muziki wa Bosco Nshuti, aho azakomeza gutanga ubutumwa bw’urukundo rwa Kristo binyuze mu bihangano bye bishya birimo n’iyi ndirimbo Ndahiriwe iri kuri album yise Ndahiriwe.

Ubutumwa buri muri Ndahiriwe ni wowe bugenewe! Bwumve ureba iyi ndirimbo, bukugere ku mutima!

Ntuzabure muri iki gitaramo!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.