Kuvuga urukundo rwa Yesu ni yo ntero igezweho kuri Bosco Nshuti.
Reka turirimbane indirimbo nshya ya Bosco Nshuti yitwa "Yanyuzeho"
"Nanjye ndi mu bo yanyuzeho mbabaye angirira ibambe n’urukundo, aranyomora, arankiza yishyura imyenda yanjye yose.
Urukundo rutagereranywa imbabazi zidashira ni byo umwami wanjye yanyeretse ubwo ntawari unyitayeho, abanditsi n’abatambyi bose bancagaho bakigendera ariko anyuzeho n’urukundo rusaze angirira ubuntu n’ibambe.
Yanyomoje amavuta y’igiciro cyinshi yamfutse inguma zose narimfite
Nzajya ndirimba urukundo rw’umukiza rwankuye mu mwijima nzajya nirata umusara wa Yesu wambereye ibyiringiro".
Ashyize hanze iyi ndirimbo m gihe yitegura gukora igitaramo cy’imbaturamugabo. Ni igitaramo yise "Unconditional Love Live Worship Concert".
Iki gitaramo kizaba tariki 30 Ukwakira 2022, kibere muri Camp Kigali kuva saa kumi zuzuye z’umugoroba. "Tuzavugamo urukundo gusa Imana yadukunze" - Bosco Nshuti abwira Paradise.rw intego y’iki gitaramo cye.
Uyu muramyi azaba ari kumwe n’ibyamamare nka Patient Bizimana, James & Daniella, Alex Dusabe, Josh Ishimwe uhagaze bwuma mu muziki Gakondo ihimbaza Imana, ndetse na Alarm Miistries ibarizwamo Confiance Muhumure, Pastor Ben & Chance n’abandi.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP ndetse na 20,000 Frw muri VVIP ugahabwamo icyo kunywa. Amatike ari kuboneka kuri www.itek.rw. Ushobora no kugura itike kuri Momo ukoresheje iyi Code: 213886 ku mazin ya Bosco J.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA BOSCO NSHUTI
Urararitswe mu gitaramo cya Bosco Nshuti