Mu mujyi wa Hangzhou, mu Bushinwa, havutse inkuru yihariye yateye amagambo menshi mu baturage, ubwo Zheng Jiajia yarushingaga na robot nyuma yo kubura inkumi bahuza.
Zheng Jiajia, umuhanga mu ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) w’imyaka 31, yirinze intambara n’intonganya ziba mu bakundana no mu muryango, ahitamo kubana na robot, arenzaho ko yabuze umukobwa bahuza.
Mu gusubiza iki kibazo cyo kubura umukobwa muzima bahuza, yubatse robot ifite isura y’umuntu, yise Yingying, maze ayihindura umugore ku mugaragaro, mu birori bisa n’amasakaramentu yo gushyingiranwa, harimo no gushyira umwenda utukura hejuru y’umutwe wa robot, nubwo bwose ibyo yakoze bitari byemewe n’amategeko.
Iki gikorwa cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu baturage, kigaragaza ibibazo by’imibereho n’imibare y’abagabo n’abagore, imitekerereze mishya ku bijyanye no gushyingiranwa, ndetse n’uruhare ikoranabuhanga rishobora kugira mu mibanire y’abantu. Abantu bamwe babyakiriye nk’igisubizo cy’ikoranabuhanga ritanga umutekano mu mibanire, abandi babifata nk’ikimenyetso cy’akaga mu mibanire y’ukuri.
Nubwo ikoranabuhanga rishobora gutanga uburyo bwo kwishima, umuntu akagira amarangamutima nk’ayo yagira ari mu rushako, Ijambo ry’Imana ritwigisha ko umuntu agomba kubana n’undi muntu.
Mu byerekeranye no gushyingiranwa, Ijambo ry’Imana rigaragaza neza ko Imana yaremye abantu ari babiri, Adamu na Eva, ikabaha isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore, bityo yari iri kwerekana ko urugo rugomba gushingira ku bantu bafite ubuzima, n’ubushobozi bwo kubana, gusangira no kubaka umuryango.
Ni yo mpamvu kubana na robot bitajyana n’umugambi Imana yashyize mu buzima bw’umuntu, kuko urukundo nyakuri, ubufatanye n’umurage w’abana bituruka ku mubano w’abantu, aho kuba ku bikoresho by’ikoranabuhanga.
Uyu musore wo mu Bushinwa, Zheng Jiajia, yarushinze na robot yikoreye nyuma yo kubura inkumi bahuza. Ni inkuru yarijije abakristo banyuranye, ndetse bamwe bibuka indirimbo "Kuboroga" ya Rehema Antoinette ivuga ku bibazo uruhare byugarije itorero.