× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Muzarenze 100: Elsa Cluz na Chantina barizihiza isabukuru y’imyaka 3 y’urushako-AMAFOTO

Category: Love  »  October 2022 »  Sarah Umutoni

Muzarenze 100: Elsa Cluz na Chantina barizihiza isabukuru y'imyaka 3 y'urushako-AMAFOTO

Elsa Cluz uririmba muri Korali Yesu Araje yo mu Badivantiste b’Umunsi wa Karindwi, yakoze ubukwe n’umukunzi we Bayiramye Chantina ku wa 20 Ukwakira 2019, ibisobanuye ko imyaka 3 yuzuye kuva bahamije isezerano ryabo.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagam mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2022, Elsa Cluz yashimiye Imana kuba yarakoreye mu mukunzi we Chantina akamwizera akamuha umutima we ngo awuyobore. Yunzemo ati "Warakoze ku bwa byose Mukunzi...HWA to us".

Umuhanzi Eslon NY utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba inshuti ya hafi y’aba bombi, yifurije umuryango wa Elsa na Chantina kuzarambana bakazarenza imyaka 100 babana nk’umugabo n’umugore. Ati "Muzarenze 100".

Bamaze imyaka 3 barushinze

Elsa na Chantina basezeraniye mu rusengero rw’Abadivantiste rwa LMS Kamukina ku Kacyiru. Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’imiryango yombi. By’umwihariko Elsa Cruz yari ashagawe n’abiganjemo abahanzi bafite amazina azwi mu muziki uhimbaza Imana.

Abitabiriye ubu bukwe bwayobowe na MC Philos, bakiriwe mu Busitani bwa SOS ku Kacyiru. Mu kiganiro kigufi yahaye IGIHE, Elsa Cruz yavuze ko afite ishimwe rikomeye kuko Imana yasohoje isezerano ryayo kuri we.

Yagize ati "Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye, yaduhaye ubukwe bwiza, tumusezeranyije kuzamukorera kugera ku mwuka wacu wa nyuma".

Yashimangiye ko mu byo yakundiye umugore we ari uko afite kubaha Imana muri we. Ati "Chantina ni umukobwa wubaha Imana, ukunda gusenga kandi afite indangagaciro z’umukobwa w’Umunyarwandakazi wakwifuzwa na buri wese. Naramusengeye, namweretse Imana kuva kera nta mukunzi mfite".

Elsa Cruz n’umukunzi we Bayiramye basezeranye imbere y’amategeko ku wa Kane, tariki ya 17 Ukwakira 2019, mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro. Ku wa 20 Ukwakira 2019 ni bwo basezeanye imbere y’Imana. Mu myaka 3 bamaranye, bafite umugisha w’umwana umwe.

Elsa na Chantina ku munsi bakoreyeho ubukwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nukuri imana izamwishimire kd bazarenze imyaka ijana kd ndabakunda cneeee nawe arabizi ni kumuhima brother uzakomeze kugira urugo rwiza kd muzishingikirize kuwiteka niwe rutare niwe buye rikomeza imfuruka mugubwe neza

Cyanditswe na: uwimpuhwe Gad  »   Kuwa 23/10/2022 09:05

Imana ikomeze ibiteho ni urugero rwiza ku batarashaka nka Digari

Cyanditswe na: Araje Rwanda  »   Kuwa 23/10/2022 08:16