Umuhanzi Brian Blessed n’umugore we Uwera Dinah bifuje kwizihiriza ukwezi kwa buki muri Noheli hamwe n’abakobwa babyariye iwabo.
Mu gihe bamwe mu bakundana bizihiza isabukuru y’imyaka bamaze babana bajya mu ngendo z’ukwezi kwa buki (honeymoon), umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Brian Blessed n’umugore we Dinah bahisemo ikintu cyihariye.
Aba baramyi bahisemo kwizihiza isabukuru y’urushako basangira Noheli n’abakobwa babyaye bakiri bato, bakiri iwabo. Ni igikorwa cy’ubugiraneza kigamije gutanga ibyishimo no kugaragariza urukundo abo bakobwa bashobora kwibona nk’abibagiranye.
Binyuze mu muryango wa Impact Life Mission, Brian Blessed yashyize hanze ubutumwa bushishikariza abantu bose bafite umutima wo gufasha gutanga inkunga y’amafaranga izifashishwa mu gutegura Noheli yihariye ku bakobwa babyaye bakiri bato, bazwi nka "teen mothers", bo mu Rwanda.
Mu butumwa bwe, yagize ati: “Now if you want to celebrate with us and you would want to send us back to the honeymoon, please donate via Mission Alliance. Why? We want to celebrate Christmas with the young mothers in December.”
(Mu Kinyarwanda: “Niba ushaka kwifatanya natwe kwizihiza isabukuru, ukadusubiza mu kwezi kwa buki, nyamuneka tanga inkunga ukoresheje Mission Alliance. Impamvu ni iyihe? Turifuza kujya gusangira Noheli n’abakobwa babyariye iwabo mu Kuboza.”)
Iyi nkunga izakusanywa binyuze ku rubuga rwabo www.impactlifemission.org, aho buri muntu asabwa gutanga uko ashoboye, agendeye ku mutima we, nk’uko Brian yakomeje abisobanura mu butumwa bwe.
Brian na Dinah barasaba buri wese kugira uruhare mu gufasha aba bakobwa mu bihe by’iminsi mikuru. Bemeza ko Noheli nyayo atari impano zihenze cyangwa ibirori, ahubwo ko ari igihe cyo gusangira urukundo, ubugwaneza no kugarura icyizere ku batakibona imbere heza.
Impact Life Mission, umuryango wateguye iki gikorwa, usanzwe ukora ibikorwa byo gufasha urubyiruko, abagore n’abandi bafite ibibazo by’imibereho. Ubu, urimo gukusanya inkunga yihutirwa yo gutegura Noheli itazibagirana ku bakobwa babyaye bakiri bato, kugira ngo na bo bumve ko batari bonyine, kandi ko ejo habo hashobora kuba heza.
Brian Blessed na Dinah Uwera basezeranye imbere y’Imana ku itariki ya 07 Ukwakira 2023, mu birori byabereye muri Healing Center Church i Remera. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye kuri Ahava River Kicukiro, nyuma y’uko bari basezeranye imbere y’amategeko ku ya 05 Ukwakira 2023 mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.
Brian yamamaye mu ndirimbo nka "Dutarame" yakoranye na Alpha Rwirangira na Jules Sentore, yamenyekanye ari mu itsinda Hindurwa yabanagamo na Enric Sifa n’abandi. Yagize uruhare mu gufasha abahanzi nka Niyo Bosco, amwigisha gucuranga Gitari, ndetse yigeze no guhura n’ibyamamare nka Kirk Franklin muri Amerika.
Dinah Uwera we, yamenyekanye cyane mu ndirimbo "Nshuti" no mu gukorana n’abahanzi mpuzamahanga nka Don Moen ubwo yataramiraga mu Rwanda. Ni umuhanzikazi watowe nk’uwahize abandi muri Groove Awards 2017, kandi akunze gukorera umurimo we mu rusengero rwa Healing Center Church i Remera.
Brian Blessed na Dinah Uwera bifuza ko abakobwa babyariye iwabo bagira ibihe byiza bya Noheli