El Bethel choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kacyiru yateguje igitaramo kizamara iminsi 2. Ni igitaramo gifite izina rigoye ku risubiramo ku bantu batigishijwe Igiheburayo dore ko cyitwa "Tehillah Live Concert"! Gifite insanganyamatsiko iboneka muri 1 Ngoma 29:3.
Tariki ya 09-10/11/2024 ni amatariki meza yo kuzigamira ibihe byiza byo mu buzima bwawe bizaranga igitaramo Tehillah Live Concert, nk’uko umubyeyi mwiza ateganyiriza umurage mwiza umwana we (Urugero, Dawidi yahaye Salomon icyitegerezo cy’urusengero).
Uko ni ko nawe uha umutima n’amaso yawe iki gitaramo ho igitambo gihumura neza. Fata aya matariki uyabike ahatagera ingese, usabe Imana uti: "Uwiteka Mana y’agakiza kanjye, mfasha sinzabure muri iki gitaramo bitewe n’ibihe byiza ubugingo bwanjye buzahagirira."
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa Gatanu tariki ya 01/11/2024, ubuyobozi bwa El Bethel choir bwari burangajwe imbere na Habyarimana Paul, Umushumba mukuru w’uyu mutwe w’abaririmbyi na Macumi Emmanuel Umuyobozi Wungurije w’iyi Korali.
Macumi Emmanuel benshi baramwibuka mu kubaka umurimo w’Imana ku rwego rwo hejuru muri Ragepra ya Groupe Scolaire Saint Joseph Kabgayi aho yakoreshejwe ibikomeye n’Uwiteka, ibi bikaba byaratumaga abanyeshuli benshi bava mu byangwa n’amaso y’Uwiteka bakirundumurira muri Kristo.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, hari hari kandi Amin Intashyo umutoza w’amajwi ndetse na Hodari Umugwaneza ukuriye Commision yo gutegura igiterane.
Twe nka Paradise, ntitwari twazinduwe no kuvuga ukuntu Korali itangizwa n’igitsinagore, ariko mu kiganiro n’itangazamakuru hakabura umukobwa cyangwa umudamu wo kubara inkuru kuko buriya wasanga uriya munsi Mwuka Wera yari yohereje abadamu ahandi kwamamaza inkuru nziza, ahubwo twari twazinduwe no gutangariza abanyarwanda Imirimo ikomeye Imana ikomeje gukoresha El Bethel Choir.
Byari byiza muri iki kiganiro kuganira n’itangazamakuru, ndetse bikaba byiswe kwigobotora satani begera itangazamakuru, nk’uko byavuzwe na Abayisenga Christian wa Isibo TV&FM.
Muri iki kiganiro kiryoshye kubi, ubuyobozi bw’iyi korali bwasobabuye ko bahisemo gukorana n’itangazamakuru nyuma yo gusobanukirwa uruhare rwaryo mu kwamamaza ubutumwa bwiza. Umwe mu bayobozi ati: "Twabonye neza uruhare itangazamakuru ryagiye rigira mu bitaramo bitandukanye kandi rikagiramo uruhare rwo kubigeza kure".
Indirimbo zigera kuri 200, kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, Album y’amashusho, Gutanga mutuelles, gutangira igishoro abadafite akazi babo, gufasha urubyiruko rw’abanyeshuli kwihangira Imirimo no kwigobotora ingoyi y’ubushomeri, gufasha itorero kubaka urusengero binyuze mu misanzu Abaririmbyi b’iyi korali batanga, ibi ni bimwe mu bikorwa byagezweho n’abagize El Bethel choir.
Aba baririmbyi batangaje ko bakomeje gukorana umwete umurimo Imana yabahamagariye nk’abazagororerwa. Hari kandi ibindi bikorwa bifitiye akamaro sosiyete muri rusange, nk’Ibikorwa bigamije gukangurira abantu kureka ibiyobwabwenge.
Ubuyobozi bwa El Bethel choir bwasobanuye ko mu gitaramo cy’ubushize habonetse umusaruro urimo abantu bihannye ibyaha.
Ubu buyobozi ntibwihariye ijambo dore ko habaye akanya ko kwinigura no kubaza ibibazo bigizwemo uruhare na Bwana Fidele Gatabazi, umunyamakuru wari umusangiza w’umwanya, akaba azwiho ubuhanga mu birori n’imisango ari nayo mvano yo kwitwa "Uwawe mu byawe", niba ushidikanya ibyo tuvuze uzamutumire ku isabukuru yawe y’amavuko cyangwa se ku munsi wawe w’ubukwe, uzabona ibyo amaso yawe atigeze abona.
Johnson Kaya wa Umuseke.rw, yabajijwe uruhare rwa El Bethel choir mu kurwanya inyigisho z’ubuyobe. Umuyobozi wa Korali yamusubije ko mbere na mbere El Bethel Choir ari umutwe w’abaririmbyi ubarizwa mu itorero rya ADEPR rigendera ku nyigisho za Bibilia, bityo umuntu wese ugendera mu murongo uhabanye n’ijambo ry’Imana aba yinjiye mu murongo w’ubuyobe.
Yakomeje avuga ko iyo humvikanye inyigisho z’ubuyobe, umuntu akavuga ibitari bikwiye, bishyikirizwa itorero rigahugurana uwo muntu ubugwaneza. Undi muyobozi yatanze inyunganizi, avuga ko mu itorero hari umurongo usobanutse, kuko itorero rya ADEPR riyobowe n’abashumba bareberera umukumbi, akaba ari nabo bafata iya mbere mu kurwanya inyigisho z’ubuyobe no gufasha uwo zagaragayeho.
Sacha wa Flash TV yabajije umwihariko w’igitaramo cy’uyu mwaka, anabaza impamvu iyi El Bethel choir yatinze gukorana n’itangazamakuru. Yasubijwe ko iyi korali kuri ubu iri gukura, ikaba iri no gusobanukirwa n’umumaro w’itangazamakuru.
Ku byerekeranye n’igitaramo cy’uyu mwaka, hasubijwe ko gifite umwihariko n’intego yo kuzana abanyabyaha kuri Kristo, bakizera umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo. Hongeweho ko iyi korali yateguye ibintu bidasanzwe!
"Mutubwirire abantu ko Bethel choir yateguye ibintu bidasanzwe byo kwegerana n’Imana! Iyi ni imbwirwaruhame y’umwe mu bayobozi ba El Bethel choir
Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa 19:18-19 hagira hati: "Nuko benshi mu bizeye baraza bātura ibyaha byabo, bavuga n’ibyo bakoze. Kandi benshi mu bakoraga iby’ubukonikoni bateranya ibitabo byabo by’ubukonikoni, babitwikira imbere ya rubanda rwose, babaze ibiciro byabyo babona yuko bugeze ku bice by’ifeza inzovu eshanu."
Umunyamakuru Obededomu wa Paradise, yabajije niba muri iki gitaramo abantu bazahabwa umwanya bakatura ibyaha bakoze, ndetse abaza niba abazihana (Urugero, abakonikoni, abarozi n’abapfumu) bazabikirwa ibanga. Mu gisubizo cyiza cyuzuye umucyo, yasubijwe ko intego y’igitaramo ari uguhembura imitima no kuzana abantu kuri Kristo, ku bw’iyo mpamvu abanyabyaha bazabona akanya ko kwihana no kwakira Kristo, naho ibanga akaba ari umuco w’ubuyobozi bw’itorero na Korali.
MC Eric umwe mu bafatangabikorwa b’iki gitaramo, abajijwe impamvu yo gukorana na El Bethel choir, yagize ati: "El Bethel Choir ni korali igizwe n’umubare munini w’urubyiruko, ni korali ifite ejo hazaza heza".
El Bethel choir yatangiye mu mwaka wa 1996 irimo urubyiruko rw’abahanga kandi bazi kuririmba. Iyo usuye umurongo wa YouTube yabo yitwa "El-Bethel-choir Kacyiru usanganirwa n’indirimbo nziza zifite amavuta.
Imwe mu ndirimbo iyoboye imitima imyaka myinshi ni iyitwa "Iherezo", ikaba igaruka ku mpanda y’imperuka no kugaruka kwa Kristo, ikaba yibutsa umugeni wa Kristo guhora yiteguye.
Hari kandi izindi ndirimbo nka: Waradushyigikiye, Bakundwa, Inkota, Mana yakuremye, Imana ni nziza, n’izindi ndirimbo z’uyu mutwe zafasha ubugingo bwa buri wese zikamurinda kugwa umwuma n’isari igihe yabasha gusura uyu murongo wa YouTube.
Biteganyijwe ko abigisha barimo past Desire na Claude Rudasingwa bazahembura abazitabira iki Gitaramo kizabera ADEPR Kacyiru Kwinjira ni Ubuntu.
El Bethel choir yateguje ibihe bidasanzwe mu giterane cy’iminsi ibiri
El Bethel Choir yateguye igitaramo gikomeye yise ’Tehillah Live Concert’