× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uganda: Umusilamu yatwitse umukobwa we kubera guhindukirira Kristo agasezera idini rya lslam

Category: Health  »  5 months ago »  Alice Uwiduhaye

Uganda: Umusilamu yatwitse umukobwa we kubera guhindukirira Kristo agasezera idini rya lslam

Ku wa 21 Nyakanga, umugabo wo mu Burasirazuba bwa Uganda yatwitse umukobwa we w’imyaka 19 nyuma yo kumenya ko yasezeye idini ya lslam akaba umukirisitu.

Ku wa 15 Nyakanga, Naasike Maliyati wo muri Nampologoma, mu Karere ka Butaleja yavuze ko yitabiriye urugendo rw’ivugabutumwa ari kumwe n’incuti ye mu gihe cyo gusura nyirakuru i Lwangoli, mu gace ka Busoba, mu karere ka Mbale, ku ya 15 Nyakanga.

Maliyati yagize ati: "Igihe bahamagaye abantu gutanga ubuzima bwabo kuri Kristo, nanjye nagiye gusenga ngo nakire Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wanjye." “Igihe nasubiraga mu rugo, nabwiye umuvandimwe wanjye ko naretse Islam maze abibwira papa ko nahindutse Umukristo. ”

Ku cyumweru cyakurikiyeho, Maliyati umunyeshuri mu kigo cya Noor Islamic i Mbale, yagiye mu rusengero, maze agarutse mu rugo asanga se, Abdulrahim Kutosi w’imyaka 44, na nyirarume bamurakariye.

Maliyati yagize ati: "Barampambiriye, barankubita, maze papa afata icyuma gishyushye n’amazi ashyushye arantwika arangurura ijwi hejuru avuga ko biteye isoni umuryango."

Ati: “Natwitswe kubera ko navuye mu idini ya Islam nkinira mu bakirisitu, data akomeza gusakuza cyane avuga ko nakojeje isoni umuryango. Yakomeje avuga ko na Allah yandakariye ".

Akomeza avuga ko se amutegeka guhagarika kujya mu rusengero mbere yuko bene wabo bamushyira kuri moto bakamusiga hafi y’umugezi wa Namatala. Uyu mukobwa yaje gutabarwa n’umukristo uri kuri moto Nicolas Ndobooli nawe byabayeho.

Ndobooli yabwiye itangazamakuru ati: "Nabonye umuntu usakuza ngo ahamagare, Yesu, Yesu, Yesu!. Kubera ko nari Umukristo, nahisemo guhagarara maze mushyira kuri moto yanjye mujyana ku ivuriro." Yavuze ko yishyuye amashiringi 30.000 ya Uganda (8 USD) kugira ngo yemererwe kwivuza.

Itegeko Nshinga rya Uganda n’andi mategeko ateganya ubwisanzure bw’amadini, harimo n’uburenganzira bwo kwamamaza ukwemera kwe no kuva mu kwizera kumwe ukajya mu rindi. Abayisilamu bagize ibice bitarenze 12 ku ijana by’abatuye Uganda, bakaba bibanda cyane mu burasirazuba bw’igihugu.

Source: Morning Star

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.