× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni Sure deal! Muri BK Arena hagiye kubera igitaramo gikomeye aho kwinjira ari Ubuntu

Category: Ministry  »  December 2022 »  Editor

Ni Sure deal! Muri BK Arena hagiye kubera igitaramo gikomeye aho kwinjira ari Ubuntu

BK Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali. Ni yo nyubako y’imyidagaduro ihenze cyane mu Rwanda no mu Karere. Ni bwo bwa mbere igiye kuberamo igitaramo gikomeye cy’ubuntu, amahirwe akomeye ku bakunzi b’umuziki uhimbaza Imana.

Itorero Zion Temple ryateguye igitaramo gikomeye cyo gusoza umwaka wa 2022 no kwinjira mu mwaka mushya wa 2023. Iki gitaramo cyiswe "Cross Over 2023", kizabera muri BK Arena mu ijoro rya tariki 31/12/2022 kugeza mu rukerera rwa tariki 01/01/2023. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Ni umwanya mwiza kuri buri umwe mu gushima Imana ku byo yakoze byose.

Nk’uko Zion Temple ikomeje kubitangaza ku mbuga nkoranyambaga, Apotre Dr. Gitwaza n’umufasha we ni bamwe mu bazitabira aya macyesha. Bifuza ko ibi bihe by’ubusabane n’Imana, byazaba urwibutso rwiza ruhoraho ku bazitabira aya materaniro. Ni ubwa mbere muri BK Arena hazaba babereye igitaramo cya Gospel cy’ubuntu. Benshi biyemeje kutazacikwa.

Apotre Gitwaza n’umufasha bategerejwe muri iki gitaramo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.