× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Musenyeri Ngendahayo Emmanuel yasabye abakristo kwirinda amakimbirane anabashishikariza kwizigama muri EjoHeza

Category: Development  »  February 2023 »  Sarah Umutoni

Musenyeri Ngendahayo Emmanuel yasabye abakristo kwirinda amakimbirane anabashishikariza kwizigama muri EjoHeza

Abakristo ba EAR Kageyo basabwe kwirinda amakimbirine ndetse bakanitabira gahunda ya Ejo Heza.

Umushumba wa EAR Diyosezi Byumba Musenyeri Ngendahayo Emmanuel, yifatanyije n’Abayoboke ba EAR mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, abasaba kurengera umwana kandi bikagirwa intego.

Ibi yabikomojeho kuri iki Cyumweru taliki 12 Gashyantare 2023 ubwo yari muri Paruwasi ya Kinyana iherereye mu Murenge wa Kageyo, mu muhango wo gutanga isakaramentu ry’ugukomezwa.

Yagize ati: “Ndabasaba ko kurengera umwana mubigira intego, mukirinda amakimbirane yo mu ngo kandi mukubahiriza gahunda za Leta”.

Musenyeri Ngendahayo yasabye Abakirisitu kwigirira icyizere mu buzima bwa buri munsi anabashishikariza kwizigama muri gahunda ya EjoHeza ariko ngo n’urubyiruko bafate ingamba zo kururinda ibiyobyabwenge.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kageyo bushishikariza abaturage bo muri uyu Murenge kwibumbira mu matsinda ya Mituweli na EjoHeza kandi bakizigama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo Nayigizente Gilbert, akomeza asaba abaturage kurangwa n’isuku mu ngo no ku mubiri.

Inzego zitandukanye zirimo Mother’s na Father’s Union zasabwe ubufatanye mu kurwanya amakimbirane yo mu ngo ndetse no kurengera abana.

Itorero rya EAR Diyosezi Byumba ryashimiwe ubufatanye rigaragaza ndetse no kwiyemeza ko rizakomeza ubu bufatanye mu byiciro bitandukanye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo umwaka ushize bwatangaje ko kuva mu mwaka wa 2021 kugeza mu 2022, abana 780 bahohotewe.

Abagabo bagize uruhare mu guhohotera abana, abagera kuri 300 batawe muri yombi mu 2022. Muri aba kandi, abarenga 200 bamaze gukatirwa n’inkiko.

Musenyeri Ngendahayo hamwe n’abayobozi muri EAR Kageyo

Musenyeri Ngendahayo yasabye ko kurengera umwana bigirwa intego

Src: Imvaho Nshya - Inkuru ya Kayitare Jean Paul

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.