× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twabuze ubwenegihugu na bumwe - Bamwe mu baturage b’i Rusizi

Category: Development  »  August 2023 »  Ruzindana Jackson

Twabuze ubwenegihugu na bumwe - Bamwe mu baturage b'i Rusizi

Mu murenge wa Bugarama mu karere Rusizi hari abagore bakomoka muri demokarasi ya Congo ndetse no mu gihugu cy’u Burundi bavuga ko batagira ubwenegihugu kuko atari abarundi cyangwa abanye-Congo.

Bavuga ko bamaze imyaka 25 mu Rwanda, bakaba barabuze aho babarizwa kuko bimwe indangamuntu z’u Rwanda bajya no mu gihugu baturukamo naho bakabima ibyangombwa babita abanyarwanda.

Fayida Ferusi akomoka muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo akaba atuye mu karere ka Rusizi yagize ati: ”Maze imyaka 27 hano mbana n’umunyarwanda, twashyingiranywe byemewe n’amategeko.

Tugera ku murenge bakadusaba ibyemezo bivuye iwacu muri Congo bigaragaza ko tutigeze dufungwa, bakadusaba viza, tukababwira ko iyo twatse visa hano hakurya i Buvira batwohereza i Kinshasa, kandi urabibona hano hakurya Congo nta koranabuhanga rikoresha mu kubika amakuru ya bantu muri mudasobwa”

Mariam Mateso ni umurundi kazi nawe atuye mu karere ka Rusizi yagize ati: “Maze igihe kirekire mu Rwanda cyane kuva ku bwa Perezida Habyarimana, imbogamizi yo kutagira indangamuntu bavuga ko ndi umurundi”.

Fayida Ferusi nawe akomoka muri Congo asangiye ikibazo na bagenzi be ati: “Dukunda igihugu cy’u Rwanda, kandi dukunda Perezida wacu w’u Rwanda, sinzi impamvu batwima ubwenegihugu kandi twarababyariye, tuba mu Rwanda kandi tuzapfira mu Rwanda". Akomeza avuga ko yabuze ubunyarwanda akabura n’ubu congomani.

Basaba ko bahabwa indangamuntu z’u Rwanda kugira ngo nibura bibafashe kwivuriza kuri mituweri bamwe batanga ariko ntibayivurizeho kubera ko nta ndangamuntu.

Paradase.rw ntibyayikundiye kubona icyo urwego rushinzwe abanjira n’abasohoka rubivugaho, gusa Itegeko rirebana no gutanga ubwenegihugu, mu ngingo yaryo ya 11 ivuga ko umunyamahanga washyingiranywe n’umunyarwanda ashobora guhabwa Ubwenegihugu nyuma y’imyaka 3 uhereye ku munsi yashyingiriweho.

Barasaba ubufasha bakabona ubwenegihugu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.