× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mukakanani Carine yibarutse "Naba Nawe Mana" nyuma y’ibise by’amashusho y’indirimbo yari amazeho igihe -VIDEO

Category: Artists  »  1 month ago »  Pastor Rugamba Erneste

Mukakanani Carine yibarutse "Naba Nawe Mana" nyuma y'ibise by'amashusho y'indirimbo yari amazeho igihe -VIDEO

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024, mu masaha y’igicamunsi, umuhanzikazi Mukakanani Carine ibise yaramazeho igihe yibarutse indirimbo y’amashusho yahaye izina rya "Naba Nawe Mana".

Umuhanzikazi Mukakanani Carine usengera muri ADEPR Paruwase Gasave Chappelle ya Akumukenke ho mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi, yamaze kugera ku ntego. Yari amaze ibihe byishi ameze nk’utwite, inda yavute ndetse atangiza na Channel ya YouTube yise Carine Tv iriho iyi Video.

Mu kiganiro yagiranye na Paradase, Mukakanani Carine yavuze akanyamuneza afitiye umwana wavutse agahita abona izuba akigaragaza.

Mukakanani Carine yagize ati: "Akuzuye umutima gasesekara ku munwa. Nubwo umubyeyi ababazwa n’ibise, ariko iyo amaze kubyara ntiyongera kubyibuka."

Yakomeje ati: "Ntibyari byoroshye kugira ngere ku gikorwa nk’iki cyo gusohora amashusho nk’aya, ibyo mvuga abahanzi barabyumva cyane. Ubu rero mfite akanyamuneza nkikiye ‘Naba Nawe.’”

Uyu muhanzikazi Mukakanani Carine ufite ubumuga bwo kubura urugingo rw’akaguru, arashimira abamubaye bugufi mu gutunganya aya mashusho meza y’iyi ndirimbo agira ati:

"Sinabura gushimira abamfashije gukabya izi nzozi, nkaba mbasabiye umugisha bose."
Ukeneye kureba iyi video wayisanga kuri YouTube channel yitwa Carine Tv.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.