Kuri iki Cyumweru cya nyuma gisoza umwaka wa 2023, ku itariki 31 Ukuboza, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben kubera akazi k’ubuhanzi, yagaragaye mu rusengero rwa Église Vivante rwo mu Mujyi wa Kigali, aririmba indirimbo y’umuramyi Israel Mbonyi.
Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, mu birori byo gusoza umwaka wa 2023 byabereye muri Kigali Convention Centre, byateguwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, aba bombi The Ben na Israel Mbonyi bari mu batumirwa.
The Ben n’umugore we bagaragaye muri videwo bari kumwe na Madamu Jeannette Kagame baganira bishimye, bagenda banifotoza amafoto y’urwibutso.
The Ben usigaye yita umugore we Uwicyeza Pamela Mugisha, yashimiye Imana yamurinze mu gihe cyo gusaba no gusezerana imbere y’Imana ubwo yari mu rusengero rwa Église Vivante.
Yagize ati: “Ndashima Imana cyane mbere na mbere ko nungutse Itorero, ndashima Imana cyane ko yabanye natwe mu byumweru bibiri bishize, kuri dot (imihango yo gusaba no gukwa yabaye kuri 15 Ukuboza 2023) no mu bukwe bwabaye Samedi (ku wa Gatandatu ku itariki 23 Ukuboza 2023 mu gusezerana imbere y’Imana).
Twabonye Imana kandi twari dufite icyifuzo cy’uko uko byagenze ari ko bigomba kugenda, Imana yabanye natwe. Ndashimira cyane Église Vivante ku bwo kumba hafi mukambera ababyeyi, kandi nange ndabizeza ko nzababera umwana.”
Nyuma y’aya magambo, yaririmbye indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yitwa "Hari Impamvu" ya Israel Mbonyi bari bari kumwe nimugoroba, abari mu rusengero barimo mama we na Pasiteri bamufasha kuyiririmba.
Iyi ndirimbo The Ben yaririmbye, Israel Mbonyi yayisohoye bwa mbere mu mwaka wa 2014 iri mu buryo bw’amajwi gusa, aza kuyisohora iri live mu mwaka wa 2020, ikaba iri mu zikunzwe yaririmbye.
The Ben ari mu bakunzwe muri iyi minsi mu muziki nyarwanda kandi akomeje kugaragaza ko afite inyota yo gukorera Imana.
Umuryango we ni umuryango ukunda Imana kuko nubwo Pamela batari bari kumwe mu rusengero, yamusabiye imbabazi kubera ko bavuye mu birori byo gusoza umwaka byarimo umuryango wa Perezida Paul Kagame n’abandi bantu bakomeye batinze kandi bananiwe, Pamela akabanza kuruhuka. The Ben yavuze ko Pamela na we ari umukozi w’Imana kandi ko ashaka gukomera cyane (mu Mwuka).
The Ben na Pamella ubwo baganiraga na Madamu Jeaannette Kagame
Israel Mbonyi ubwo yahuraga bwa mbere na Perezida Kagame