× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu myaka ibiri umuziki wa Gospel y’u Rwanda uzaba uyoboye muri East Africa - Umuramyi Leon Touch

Category: Artists  »  May 2023 »  Nelson Mucyo

Mu myaka ibiri umuziki wa Gospel y'u Rwanda uzaba uyoboye muri East Africa - Umuramyi Leon Touch

Umuramyi akaba n’umwe mu batunganya indirimbo (Producer) wa 3B (3Blessings) Studio mu Karere ka Musanze, Leon Touch arasanga mu myaka ibiri iri mbere umuziki wa Gospel uzaba wihagazeho mu Karere ka EAC.

Leon Uwizeyimana (Leon Touch), twamusanganye ibitekerezo bikomeye n’ubunararibonye mu bya ShowBizz aho i Musanze, yatuganirije uko abona iterambere rya muzika mu Rwanda.

Yahereye i Musanze aho asanzwe atuye ndetse anakorera akazi ke ka buri munsi maze, aganiriza Paradise byinshi muri rusange byibanda ku ruganda rwa muzika ndetse n’iterambere ry’Umuziki.

Umuramyi Leon asanga umuziki wa Gospel mu Rwanda ufite ejo hazaza heza cyane. Yagize "Ni ibintu bigaragarira buri wese ko hari aho umuziki wa Gospel wavuye n’aho ugeze ndetse uko bimeze ubu si ko bizakomeza komera nko mu myaka ibiri iri mbere".

Ibi Bwana Leon abivuga ashingiye ku byinshi bw’abatunganya muzika mu Rwanda ndetse usanga bakora kinyamwuga kurenze imyaka yabanjirije.

Leon avuga ko byari bigoye gukora indirimbo za Live mu myaka ushize bitewe nuko umuziki wari uhenze kandi utari ku rwego nk’urwo uriho muriki gihe. Leon kandi asanga mu myaka ibiri iri mbere Gospel y’u Rwanda izaba iyoboye iy’Akarere (EAC).

Avuga ko mu gihe gishize Gospel yo mu bihugu nka Kenya, Tanzania na Uganda yari iyoboye aho abaririmbyi bakoraga cyane, ariko ubu basa n’abatagikora, ndetse n’abagize ngo barakora usanga ibihangano byabo bitari ibyo ku rwego nk’urwo mu Rwanda.

Leon yagize ati "Si ubuhanuzi ariko ndabivuga nshingiye ku bikorwa n’akazi abaririmbyi ba Gospel mu Rwanda bakora"

Leon avuga ko i Musanze bahagaze neza mu muziki wa Gospel

Leon Touch yabwiye Paradise.rw ko i Musanze umuziki uri ku rwego rwiza ndetse ko bafite na studio nyinshi kandi zishoboye bitewe nuko ari umujyi uri gutera imbere.

Avuga kandi ko abaririmbyi benshi barimo gukora kandi na promotion igenda iboneka bitewe nuko i Musanze bamaze kuba mu gicumbi cy’ibigo by’itangazamakuru.

Yakomoje ku ma Radio nka RC Musanze ndetse na Energy FM bikora ibiganiro bizamura abahanzi. Yagize ati: "Abahanzi ba hano ntacyo baburanye Itangazamakuru rya hano kabisa" .

Ku bijyanye n’umuziki we, umuramyi akaba na Prorucer Leon avuga mu gihe gishize atashyiraga imbaraga ku muziki we ahubwo ko yagira umutwaro wo gukorana umurava ku bihangano by’abanyempano, ubu akaba ateganya gukora cyane ndetse no gukomeza guha amahirwe abahanzi bifuza kuva ku rwego bakajya ku rundi.

Yagize ati "Nanjye ndabizi ko nta mbaraga nabishyiragamo ariko ubu ndasa n’uwahagurukiye gukora umuziki ugezweho kandi utanga icyizere". Yakomeje avuga ko ateganya gukora cyane umuziki nk’umwuga

Leon yamenyekanye ku bihangano bitandukanye ibirimo "Arankunda" ndetse kuri ubu indirimbo ye Iheruka "Ubwariwowe" ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi be.

Leon Touch asanga mu myaka 2 iri imbere Gospel y’u Rwanda izaba iyobore muri EAC

RYOHERWA N’INDIRIMBO "UBWARIWOWE" YA LEON TOUCH

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Leo tach ni umuhanga cyane mugukora umuziki byumwihariko gospel music kd agerageza gufasha cyaneee abaje abamugana

Cyanditswe na: Uwuzuyinema Olivier   »   Kuwa 14/05/2023 01:16