Ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, abaramyi Ben na Chance bujuje imyaka icumi babana nk’umugabo n’umugore, ibintu bashimira Imana kuko bayimaze batarwanye, ahubwo bakaba barageze kuri byinshi.
Amazina nyakuri atari Ben na Chance bakoresha nk’abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, umugabo yitwa Serugo Ben mu gihe umugore yitwa Mbanza Chance, bakaba ari umugabo n’umugore ndetse bakaba n’ababyeyi b’abana batatu.
Basobanuye uko babanye mu myaka icumi ishize bashinze umuryango kuva ku wa 10 Kanama 2014, bagaragaza byinshi bagezeho n’icyabafashije kubigeraho. Bombi bagize bati:
“Urugendo rw’imyaka icumi ntirwari rworoshye, ariko hari ibyo twagezeho. Tubanye neza, twacanye mu bibi no mu byiza, kandi kuba tukiriho tubikesha Imana yonyine. Imana yo kabyara ni yo yaduhaye amahoro yo mu rugo, amahoro yo mu mutima, (ibi byo byavuzwe na Chance) kandi nifuza ko ingo zose zabaho nk’uko tubayeho.”
Chance wifuza ko indi miryango yabigiraho we yagize ati: “Ikintu kimbabaza cyane ni ukumva ngo hari ingo zitabanye neza, biba ari ibibazo. Urugo rukwiriye kuba ijuru ritoya.
Ndashimira Imana ko mu myaka ishize nta munsi n’umwe twigeze turwana, nta munsi n’umwe twigeze dutukana, nta munsi n’umwe umwe yaraye ukwe ngo undi arare ukwe, nta munsi umwe yaraye ahandi n’undi ahandi (hanze) ku bwo kutumvikana. Kutumvikana k’umugabo n’umugore ni ibintu bisanzwe, gusa twe tuba tuzi neza ko bwira twagikemuye. Ibyo tubikesha Imana.”
Ben we yagize ati: “Twahuye ndi umuturage uciriritse, na we ntiyari asirimutse cyane, ariko kuva tubanye ubuzima bwagiye buzamuka. Twabanye turi bato mu myaka, mu bukungu, turi bake (babiri, ubu turi batanu), mu gakiza, ariko kuva icyo gihe byose byagiye bizamuka. Uko twariho mu buryo bw’agakiza si ko tukimeze. Ubu twarabyaye, tumaze guhumuka ijisho, mbese twagize umugisha, kandi ikiruta byose twamenye Imana. Twungutse inshuti zingana n’ibihumbi 189 (kuri YouTube).”
YouTube channel yabo bayita Itorero, ababakurikira abavuga ko ari Abakristo babo. Aho banyujijeho indirimbo nyinshi zirimo iyitwa Zaburi Yanjye, Yesu Arakora, Amarira, Urupfu n’izindi.
Abakoze subscribe bafata nk’Abakristo babo babageneye ubu butumwa: “Bakristo bacu aho muherereye, twarabungutse, kandi twabungutse nyuma y’uko tumaze kubana. Muri umugisha wacu, muri umugisha w’urugo rwacu, muri inshuti zacu.”
Gusa nubwo gushwana bitabura, nk’uko babivuze ntibirenza umunsi. Babivuze bagira bati: “Ubuzima twabayemo ntibwahoze ari bwiza ntitubabeshye. Hari igihe nza meze nabi, navuga ikintu akacyumva ukundi, nakubita umwana urushyi akaba aranzamukanye ati
‘ntukankubitire umwana’, ati ‘nkunda umwana umwe abandi nkabanga,’ ntitwahuza ibitekerezo (muri byose). Duhura n’utuntu two kutumvikana, kandi uretse twe hari n’abandi bashwana batari n’abagabo n’abagore, bapfa kuba babana.”
Basoje bavuga ikibafasha, ari cyo bamwe babura: “Itandukaniro rero, abafite Imana bo biyemeza kwiyunga, bakarara babirangije, bakirinda kurara barakaranyije.”
Bubatse izina rikomeye nk’abaramyi rya Ben na Chance mu myaka icumi bamaranye