Nyuma y’iminsi micye asohoye amashusho y’indirimbo “Nagushima Nte”, Jean Bosco Mazimpaka uzwi cyane ku izina rya Cadet, yongeye kumvikana mu ndirimbo “Muri Byose”, yahuriyemo na Aime Uwimana.
Irungu n’intimba bikomeje kubura icyicaro mu mitima, indamukanyo ya benshi yabaye “Muri Byose”, imwe mu ndirimbo zuje ubuhanga n’uburyohe. “Muri Byose” ni imwe mu ndirimbo zanditse neza, zituje kandi zitembera neza mu mitima. Uwabibonye ni we ubihamya.
“Nta gihe nta kimwe ntakwiriye kugushima, nezerewe cyangwa mbabaye, muri byose ndagushima. Nta kiriho kitigeze kubaho, nta kiriho kidafite iherezo. Mana yanjye, ni wowe mpamagara. Dore nta wundi murengezi mbona, nisunze wowe gusa.”
— Nguko ubutumwa bukubiye mu ndirimbo “Muri Byose”, yanyuze mu biganza bisengeye bya Aime Uwimana na Dudestin Levis.
Ubwo yaganiraga na Paradise, Jean Bosco Mazimpaka yagize ati: “Ubutumwa bwavomwemo iyi ndirimbo buboneka muri 1 Abatesalonike 5:18, hagira hati: ‘Mushime Imana mu bibaho byose.’”
Yakomeje agira ati: “Ubutumwa bw’iyi ndirimbo ni ubutwibutsa ko muri ubu buzima duhura n’ibintu bitandukanye, ko kandi nta mpamvu yatubuza gushima Imana. Iyo tuyishimye tutitaye ku byo tunyuramo, binezeza umutima wayo.”
Yageze ku bigwi bya Aime Uwimana… kwihangana biba Iyanga!
Mu mvugo ya gihanga cya gihanzi, Jean Bosco Mazimpaka yagize ati: “Ndashaka guca agahigo, nkavuga ibyo ntavugaga. Mbonye abandi bahanzi bararuciye bararumira. Ku bw’iyo mpamvu, inzuzi z’amarira zikomeje gutemba mu nda yanjye nk’isoko ya Mwogo. Mureke mvuge ibigwi bya Aime Uwimana, ni ubushake bugorobe, nigishijwe guca akanzu.”
Jean Bosco ati: “Aime Uwimana ni umuntu nzi kuva kera cyane, tukaba twarakoranye umurimo w’Imana mbere y’uko nkomereza ubuzima mu gihugu cya Canada. Bimwe mu bintu namuvugaho, ni uko ahorana ishyaka n’umuhate mu murimo wo guhimbaza Imana. Ikindi ni ukwicisha bugufi, icya gatatu ni uko akunda gushyigikira impano z’abandi.”
Jean Bosco Mazimpaka uzwi nka Cadet, ni umugabo ufite umugore witwa Caline Karanganwa. Bafitanye abana batatu, bakaba batuye muri Canada, mu ntara ya Québec.
Ni umwe mu bacuranzi beza. Uyu muramyi yavukanye isaro mu gucuranga, impano akesha Nyir’ingabe wamugabiye umurimo. Yatangiye kwiga gucuranga gitari ku myaka 15 gusa. Icyo gihe cyabaye intangiriro yo kuremera kw’inganzo ngari muri we, dore ko avuga ko ari bwo yatangiye gukoresha impano yo kuramya Imana.
Ni umwanditsi, akaba nyiri inkindi y’inganzo, dore ko amaze gusohora indirimbo zisaga 30, ziganjemo izo mu Kinyarwanda, Igifaransa, n’Icyongereza. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Nagushima Nte”. Kuri ubu afite indirimbo zifutse zigera kuri 15 yiteguye kugeza ku bakunzi be mu bihe biri imbere.
Reba indirimbo “Muri Byose” ya Cadet Mazimpaka ft Aime Uwimana:
Cadet Mazimpaka hamwe n’umufasha we
Cadet Mazimpaka hamwe na Aime Uwimana
Cadet Mazimpaka agarutse mu muziki nyuma y’imyaka 20