× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Patmos yashibutse kuri Papeterie ya Rusagara igiye gukora igitaramo cy’amateka

Category: Choirs  »  November 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Korali Patmos yashibutse kuri Papeterie ya Rusagara igiye gukora igitaramo cy'amateka

Korali Patmos igizwe n’abaririmbyi babarizwa mu itorero ry’abadivabisiti b’Umunsi wa Karindwi (SDA), igiye gikora igitaramo cy’amateka.

Amakuru meza ku bakunda indirimbo zuje amajwi ayunguruye n’ubutumwa bwiza, bashyizwe igorora. Kuri ubu ubuyobozi bw’iyi korali buhugijwe no gutegura igitaramo cyiswe "Highest Praise".

Iki gitaramo kikaba cyabaye imbarutso yo gutumira abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu kiganiro cyabaye kuwa 31/10/2023 muri Mille Collines Hotel.

Muri iki gitaramo gikomeye bateguye "The Highest Praise" bazifatanya na Elevate na Echos du ciel. Kwinjira ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe na 15,000 Frw muri VIP. Amatike aboneka kuri www.ishema.rw.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’iyi korali ndetse na bamwe mu baririmbyi batangiranye na korali ndetse n’abakiri batoya. Bamwe muri bo twavuga Edouard Barema watangiranye na korali akaba ashinzwe ikinyabupfura.

Niyonzima Aimable akaba umutoza w’amajwi ndetse akaba musaza w’umuramyi Tonzi,
Chantal umwe mu bayitangije akaba anashinzwe ubuzima bwo mu Mwuka, hakaba hari na
Vincent Ngirikiringo Umuyobozi Mukuru wa Patmos choir.

Hari kandi Gaju Gashugi umuririmbyi watangiranye nayo akaba anashinzwe imibanire, Cynthia umuririmbyi waje muri korali avuye kwiga hanze y’u Rwanda, Umutoni Rwema Rorraine umuririmbyi ndetse na Angelique Ingabire (Dadine).

Perezida wa Patmos choir Vincent Ngirikiringo yafashe umwanya atanga ikaze anasobanura byinshi kuri Patmos choir.

Yagize ati: "Mbere na mbere nagira ngo nshimire abanyamakuru ko muri umuyoboro Imana yahisemo kugira ngo dufatanye kwamamaza ubutumwa bwiza". Yaboneyeho no gushimira abagize iyi korali ndetse n’abakunzi bayo.

Ni korali yashinzwe mu buryo butangaje dore ko yashinzwe n’abahoze ari abanyeshuli biganye muri Kongo. Nyuma yo kugaruka mu Rwanda mu mwaka wa 1994, bakomeje kuba umuryango birinda gutatana mu buryo bw’umwuka.

Mu mwaka wa 1996 ubwo umwe muri bo yari afite ubukwe baravuze bati "Ese ubu ntitwakwiremamo umutwe tukamuririmbira?". Bahise bahera aho ngaho.

Nyuma yo kuririmba muri ubwo bukwe bakumva n’ibyiza baravuze bati "Ese nk’abantu twize hamwe i Rukwanga ntitwakomeza kuririmba?". Baje kubyemeranya ariko bari batarabona izina.

Muri bo hari harimo umuririmbyi witwa Rusagara wari ufite gahunda yo gushinga Papeterie akayita Patmos. Baje kumvikana ko ya Papeterie yakwamburwa izina rigahabwa ya korali ndetse bishyirwa mu bikorwa mu 1996.

Zimwe mu nkingi iyi korali yubakiyeho ni ukuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana; Guha umwanya imiryango n’inshuti bifatanya mu bibi no mu byiza; Guhumuriza imitima y’abababaye binyuze mu ndirimbo n’igitaramo ndetse no Gufatanya n’amatorero kwagura no kubaka insengero.

Kuri ubu, ubuyobozi bw’iyi korali bukaba bukomeje gutegura igitaramo gikomeye kizaba kuwa 25/11/2023 muri Kigali Convention Centre. Ni igitaramo kigamije kuramya no guhimbaza Imana mu buryo buhanitse "The Highest Praise".

Si igitaramo kigenewe abizera basengera mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 gusa dore ko indirimbo zabo zuje ubutumwa bwiza bureba buri muntu aho yaba abarizwa hose ndetse bukaba bunahamagarira abatarizera umwami Yesu Kristo kumwizera no kumwakira.

Ubwo hatangwaga umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye, umwe mu banyamakuru witwa
Celestin yagize ati: "Mpereye kuri iri zina rya Highest Praise, ese ni ukuramya Imana mu bihe buryo?

Aimable Niyonzima umutoza w’amajwi yasubije ko iki ari igihe cyo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwagutse. Yagize ati: "Igiterane cya 1 twakoze muri 1996 mu mpera cyabereye muri Salle ya Saint André rero nyuma y’imyaka 20 twaje kwagura imipaka dushaka icyumba kisumbuyeho dukorera muri Kigali Convention Center.

Yongeyeho ati "Uko twaririmbaga icyo gihe siko tukiririmba kuko ubu twazamuye urwego rw’imiririmbire ndetse dufite n’ibikoresho (tools byisumbuyeho cyane)". Yatanze urugero ko muri iki gitaramo bazanakoresha ibirumbeti mu gusingiza no kuramya.

Perezida w’iyi korali yashyizeho inyunganizi avuga ko mu bihe bitoroshye bya Covid-19 bakoze igitaramo ariko ntabwo bari bazi ko bazongera guhura.

Yongeyeho ko nyuma ya Covid 19 bavuze bati "Nyuma y’ibyo Imana yadukoreye ikadukura mu bihe bya Covid 19, dukwiye guhimbaza Imana mu buryo bwisumbuyeho".

Ruth Rwagasore umunyamakuru wa Magic FM yahise asubyamo ati" Ese ibiciro kuki mwabihanitse?" Yasubijwe ko Patmos idaharanira inyungu ahubwo ko aya mafaranga iba yashyizeho ari inyunganizi za budget itangwa n’abaririmbyi kugira ngo ubuzima bwa korali bukomeze.

Yasubijwe ko ibiciro bidahanitse ahubwo bituruka ku bunararibonye aho bagendera kuri ’depenses’ ziba zisabwa kugira ngo banabone ubushobozi bwo gukomeza gukora ibindi bikorwa birimo n’izindi ndirimbo, kubaka insengero no gufasha abantu.

Hongeweho ko ahubwo amafaranga ibihumbi 10 Frw baca ari makeya kuko no mu bitaramo bakoze bwa mbere birimo icyabaye mu mwaka wa 2003 kwinjira nabwo byari ibihumbi 10 Frw bivuze ko itike igifite agaciro nk’ako yari ifite mu myaka 20 ishize.

Yongeyeho ko mu mitegurire biba byabatwaye amafaranga menshi. Ikindi yavuze ko hari ibindi bitaramo baba barakoze bitishyura. Perezida wa Patmos choir yongeyeho ko muri secular bo babona abaterankunga mu gihe abandi birya bakimara.

Korali Patmos igizwe n’ibyiciro bitandukanye by’abaririmbyi dore ko umuririmbyi muto kuri ubu afite imyaka 25 mu gihe harimo abandi barengeje imyaka 50.

Ni korali igizwe n’abaririmbyi 22 aho umubare munini wabo banyoye amata y’Umwuka ndetse bigira ku birenge by’abakuru dore ko usanga abenshi bakomoka ku babyeyi bafite ubumenyi buhanitse mu miririmbire, abakuru b’Itorero ndetse n’abashumba.

Kwitabira iki gitaramo ntibireba gusa abagize amahirwe yo gusoma igitabo cyiswe intambara ikomeye. Nyamara wasanga nawe ariwo mwanya wo kumva no kumvira ijwi ry’akarumbeti rirangurura nk’uko wa mugabo yahoraga azenguruka mu mujyi wa Yerusalemu aburira abawutuye ati "Yerusalemu, Yerusalemu Irarimbutse"!

Benshi bamufashe nk’umusazi, kugeza ubwo kuwa 01/09 mu mwaka wa 70 ingabo z’abaroma zagose umurwa wa Yerusalemu! Nyamara mu bumviye ubutumwa bw’Umwami bose bararokotse bahunga umurwa bigira mu misozi nyuma y’uko ingabo z’abaroma zikangishijwe kujya gutabara umurwa w’i Roma.

Twibukiranye ko mu kugaruka abinangiye bakaguma mu murwa bahuye n’ibyago bikomeye ndetse nibwo ikizira cyinjiye ahera nk’uko Kristo yari yarabihanuye (Ibi byanditse mu gitabo cy’Umugenzi). Nawe rero ngwino wiyumvire icyo umwami agushakaho muri iki gitaramo Korali Patmos izifatanyamo na Elevate na Echos du ciel.

Iki gitaramo kikaba kizabera muri Kigali Convention Center (KCC) kuwa 25/11/2023 guhera saa 17h00. Amatike yo kujya mu gitaramo yatangiye kugurishwa kandi aboneka ukanze *797*30# ugahitamo Patmos ndetse ugahitamo n’umwanya ushaka kuzicaramo. Wanayagura ku ishema.rw

Patmos choir mu kiganiro n’abanyamakuru

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.