Umuhanzikazi Gikundiro Rehema witegura gukora ibitaramo bizenguruka Amerika, yanditse amagambo asize umunyu mu gushima umugabo we Ishimwe Claude, avuga uburyo ko umunyamahirwe kuba babana nk’umugabo n’umugore.
Yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha ati "Mu mugisha mfite ntazivuza ni ukuba uri mu buzima bwanjye. Ndi umunyamahirwa kuba witwa umutware wanjye. Uwampa ngo Isi yosi imenye ko hakiriho abagabo beza buzuye ubupfura, bafite ubwenge kandi buzuye Umwuka wera, Igisobanuro cy’umugabo mwiza ndagifite, ’I love u papa’".
Gikundiro Rehema na Ishimwe Claude, bakoze ubukwe tariki 03 Werurwe 2018. Nyuma y’igihe gito barushinze, bahise bajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu bari gukorera umurimo w’Imana binyuze mu muryango w’ivugabutumwa bise Aloha Ministries.
Gikundiro Rehema azwi cyane mu ndirimbo yise "Sion" bamwe bahimbye ‘Ururembo Siyoni’. Izindi ndirimbo ze bwite amaze gusohora twavugamo; "Turishimye", "Turakomeje", "Ineza", "Nguwo araje", "Uhimbazwe" na "Urarinzwe".
Mbere y’uko atangira kuririmba ku giti cye, yandikaga indirimbo akaziha amakorali n’abahanzi. Yari n’umutoza w’amakorali. Ubu ari gukora umuziki ku giti cye, akawukora ashyigikiwe cyane n’umugabo we unamubereye umujyanama.
Rehema afite ibitaramo bikomeye yatumiyemo Apotre Apollinaire n’umugore we Jeannette Habonimana, ndetse na Serge Iyamuremye na Fiston Bunjambi. Ibi bitaramo byiswe "Aloha Music Festival Tours" bizatangira tariki 10 Ukuboza 2022 muri Phoneix, Arizona;
Bizakomere tariki 11 Ukuboza 2022 muri Tucson, Arizona, bikomere tariki 17 Ukuboza 2022 muri Austin, Texas, hanyuma bisozwe tariki 18 Ukuboza 2022 muri Dallas, Texas. Umwaka utaha nibwo bizasubukurwa.
Hashize amasaha macye Apotre Apollinaire n’umugore we bageze muri Amerika aho ibi bitaramo bizabera. Gikundiro Rehema yabahaye ikaze, yandika kuri Instagram ati "Ikaze bashumba, Arizona tubane kuwa Gatandatu no ku Cyumweru".
“Tuzahurira hamwe, tunezerwe umunezero uvuye mu byakorewe imbere y’intebe y’Imana. Bazaze, abarwaye bazakira, abihebye bazakira gukora kw’Imana. Mbega ni umugisha ku bazaba bahari muri icyo gihe, tubizi neza ko Yesu abateguriye ibyiza” Rehema avuga ku bitaramo bye.
Gikundiro Rehema
Rehema hamwe n’umugabo we
Rehema & Claude hamwe na Apollinaire & Jeannette
Ubutumwa bwa Rehema
Rehema yateguye ibitaramo bikomeye muri Amerika