Itsinda rya Papi Clever & Dorcas rirakunzwe cyane muri iyi minsi bitewe n’uburyohe buri mu bihangano byabo busemburwa n’amajwi yabo meza. Aba baririmbyi bakomeje kwerekwa urukundo rwinshi yaba mu ndirimbo zabo, ibitaramo bakora ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.
Papi Clever & Dorcas bakomeje guhembura benshi mu muziki bakora wo gusingiza Imana wubakiye ku ndirimbo zegereza abantu intebe y’Imana. Bazwi cyane mu kuririmba bihebuje indirimbo zo mu gitabo. Muri iyi minsi biri kugaragara ko ari bwo bari gukorana imbaraga nyinshi nk’uko bigaragara mu bitaramo byinshi baririmbamo mu Rwanda no hanze.
Mu minsi micye ishize bakoreye ivugabutumwa i Burundi, bahava berekeza i Burayi. Ubu bari kubarizwa mu Rwanda. Paradise.rw ifite amakuru avuga ko hari umushinga aba baramyi bahugiyeho uzanezeza benshi igihe uzaba wageze ku musozo bakawutangariza abakunzi babo.
Kuwa 31 Ukwakira 2022, Ingabire Dorcas, umugore wa Papi Clever, yanyujije kuri Instagram ubutumwa bugaragaza intego yabo mu muziki uhimbaza Imana. Yavuze ko bakora ivugabutumwa bagamije ko haboneka iminyago y’abakira agakiza na cyane ko ari bo bazabaho iteka.
Ni ubutumwa yashyize munsi y’ifoto ari kumwe n’umugabo we, baberewe cyane mu myenda ya Made in Rwanda. Yanditse ati "Imana yaraduhamagaye ngo twamamaze inkuru nziza ya Yesu Kristo, nuko umwemera akamwizera niwe uzabaho iteka". Ubu butumwa bwishimiwe n’abarenga ibihumbi 3 na magana abiri, bukaba bumaze gutangwaho ibitekerezo 36.
Benitbe yabwiye Dorcas ati "Amen. Imana ibakomereze impano". Cece Gashongore ati "Muri beza kandi ndabakunda". Umutoniwase Denyse yabwiye iyi couple ko yambaye neza cyane. Niyo Peace Jeannette yagize ati "Murakabaho mwa mfura mwe! Turabakunda cyane ni ukuri. Imana ihabwe icyubahiro ku bwanyu kandi imigisha myinshi kuri mwe".
Papi Clever na Dorcas, bafitanye abana babiri. Basezeranye imbere y’Imana tariki 7 Ukuboza 2019 mu birori byabereye muri Kigali. Mbere yo gukora ubukwe, Dorcas w’ijwi rizira amakaraza, yari umuririmbyi muri Goshen Choir ya ADEPR Musanze. Ubu bombi bari kuririmbana nk’itsinda ry’umugabo n’umugore.
Barishimirwa cyane iyo bakiriwe kuri stage bari kumwe, bikaba akarusho iyo batangiye kuririmba kuko benshi batangiye kwizihirwa bikomeye, bagahembuka imitima, ibintu ubona neza bihura n’ibyo aba baramyi batangaje ko ’bahamagawe’!. Mu busesenguzi bwa Paradise.rw ni uko igitaramo aba baramyi bazakora ari icyabo bwite, kizaba icy’amateka avuguruye mu muziki wabo.
Iyi foto yakunzwe cyane n’abakunzi b’aba baramyi
Papi Clever na Dorcas bafitanye abana babiri
Baryohewe cyane n’urushako
Papi Clever uzwiho kuberwa cyane, hano yari yambitswe na Imena Clothing
Dorcas Ingabire mu mwambaro wa Imena Clothing
Papi Clever na Dorcas bafitiye uruhisho abakunzi babo