× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu gihe insengero zo muri Kimironko zirimo urwa ADEPR n’Umuriro wa Pantekonte zafunzwe ni iki twakwigira kuri Salomo?

Category: Ministry  »  November 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Mu gihe insengero zo muri Kimironko zirimo urwa ADEPR n'Umuriro wa Pantekonte zafunzwe ni iki twakwigira kuri Salomo?

Insengero dusengeramo muri iki gihe zitirirwa izina ry’Imana, niyo mpamvu ziba zigomba kuba zujuje ibisabwa kugira ngo zidatukisha izina ryayo.

Umwami Salomo yagambiriye kubaka inzu y’Uwiteka nk’uko Imana yabisezeranyije se Dawidi, kandi abigeraho yubakira Imana inyubako y’agatangaza. Mu yandi magambo rwari rwujuje ibisabwa byose.

1 Bami 5:19 Nuko ngambiriye kubakira izina ry’Uwiteka Imana yanjye inzu, nk’uko Uwiteka yabwiye umukambwe wanjye Dawidi ati ‘Umuhungu wawe nzashyira ku ngoma yawe mu cyimbo cyawe, ni we uzubakira izina ryanjye inzu.’

Insengero zujuje ibisabwa cyane cyane izo mu mijyi, ziba zifite uburyo zikumira urusaku ruva imbere rujya hanze, kuba zifite ubwiherero bwagenewe abafite ubumuga ndetse n’inzira yabagenewe.

Ibi ni byo byatumye zimwe mu zo mu murenge wa Kimironko ho mu karere ka Gasabo zifungwa by’agateganyo. Mu zafunzwe harimo urw’aba ADEPR yo muri Bibare n’urw’umurimo wa Pentekote mu Rwanda.

Providence Musasangohe, umuyobozi w’umurenge wa Kimironko yavuze ko zafunzwe by’igihe gito kuko ibyo basabwa kubikosora bitagoye. Nk’urwa ADEPR, kubaka ubwiherero bugenewe abafite ubumuga ntibyabagora kandi ntibyabasaba igihe kinini.

Igihe cyose babikemurira bahita basubira gusengera mu rusengero rwabo. Igikenewe cyane kurushaho ni ibikoresho bibuza amajwi yo mu rusengero gusohoka hanze.

Si ADEPR gusa kuko n’abo mubUmuriro wa Pantekote mu Rwanda ntabyo bafite. Ibyo rero si ibintu bigoye kuba byakosoka. Nibabikora vuba zizafungurwa vuba.

Umuyobozi w’umurenge Musasangohe, yagarutse ku mabwiriza yandi buri rusengero rwahawe arimo kuba rufite uburyo bwo kwita ku isuku kandi bwubahirije amabwiriza yo kuyikora mu mujyi ruherereyemo, kuba rufite uburyo bwo gufata amazi y’imvura ava ku rusenge no kugira icyangombwa gitangwa n’Urwego rw’Imiyoborere RGB.

Umushumba w’itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda, Pasiteri Ntawuyirushintege Corneille, yavuze ko ibyo basabwa byose bagiye kubikora vuba kugira ngo urusengero rw’itorero ry’i Kibagabaga rwongere gufungura bidatinze. Mu byo yavuze kandi harimo ko bafite ibikoresho bike bigabanya amajwi bityo ko kubyongera bitazabagora.

Ku ruhande rw’abashinja itorero ryabo kudakingiza abana, yabivuguruje yivuye inyuma avuga ko ababyeyi bose bafite abana bahasengera bafite ibipande babakingirizaho. Ukeneye kubireba yazagenda bakabimwereka.

Muri Bibiliya hagira hati "Niwubaka inzu, uzashyireho urukuta rugufi rugose igisenge cyayo, kugira ngo umuntu atazayihanukaho akagwa, bigatuma inzu yawe igibwaho n’urubanza rw’amaraso" (Gutegeka kwa kabiri 22:8).

Ibi byabwirwaga Abisirayeri babaga bari kubaka inzu zisanzwe zo kubamo. Abakristo b’iki gihe nabo bakwiriye kurinda kurushaho aho basengera kugira ngo abahagana batazahahurira n’ibibazo.

Nk’uko Imana ari iyera nabo bagomba kuba abera bakita aho dusengera mu buryo bwose kugira ngo abahasengera bakomeze kwishima mu buryo bw’Umwuka no mu buryo bw’umubiri. (1Petero 1:16).

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.