× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Buzinganjwiri: Inkuba yakubise abakristo 6 bivugwa ko ari aba ADEPR bari mu masengesho, bane bitaba Imana

Category: Ministry  »  4 months ago »  Sarah Umutoni

Buzinganjwiri: Inkuba yakubise abakristo 6 bivugwa ko ari aba ADEPR bari mu masengesho, bane bitaba Imana

Abantu batandatu bari mu masengesho mu Kagari ka Mbirima mu Murenge wa Coko, Akarere ka Gakenke, bakubiswe n’inkuba, bane bahita bitaba Imana.

Byabaye ahagana saa cyenda z’igicamunsi ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024, abo baturage batandatu bakaba bari ku musozi witwa Buzinganjwiri basenga, ari na ho inkuba yabakubitiye.

Abatuye muri ako gace baganiriye na Kigali Today, bavuze ko aho inkuba yakubitiye abo baturage bari mu masengesho, bahasanze Bibiliya n’ibikapu bari bitwaje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, avugana na Kigali Today ducyesha iyi nkuru, yagize ati “Ntabwo hemewe ariko bakunda kuhasengera, abaturage bakaba bavuga ko abo bahagiriye ikibazo ari abayoboke ba ADEPR. Birakekwa ko bashobora kuba bahasengeraga, gusa ntibiremezwa biracyakurikiranwa”.

SP Mwiseneza yasabye abaturage kubahiriza inama bagirwa zo kwirinda ibiza, asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kurushaho gukangurira abaturage kubahiriza izo nama bagirwa, asaba kandi abaturage gusengera ahantu hemewe.

Aho inkuba yabakubitiye ku musozi wa Buzinganjwiri ahari hatuye Umwami. Icyo giti ngo ni ikimenyetso bamwibukiraho

Ati “Birabujijwe, nta bantu bemerewe gusengera ku musozi cyangwa mu buvumo, cyangwa mu rugo rw’umuntu. Abantu bagomba gusengera ahantu hazwi hari insengero zemewe, ntabwo turemeza ko basengaga, iperereza rirakomeje”.

Babiri barokotse muri abo batandatu boherejwe ku bitaro bya Ruli kugira ngo bitabweho n’abaganga, imirambo y’abitabye Imana na yo ikaba yajyanywe mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.

Abakubiswe n’inkuba bari barimo gusenga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.