Arsene Kasusa ni Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yariyeguriye gukorera Imana binyuze mu kuririmba indirimbo zo kuyiramya no kuyihimbaza.
Nyuma y’umwaka urengaho amezi ane asohoye indirimbo Pokea Wimbo (Chineke Ezemo) yashyize ku muyoboro we rwa YouTube mu mwaka wa 2023, ku itariki ya 1 Mutarama, yateguje indirimbo ifite izina ry’Ikinyarwanda yise Nzakuririmbira.
Yatangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2022, indirimbo ya mbere ayishyira ku muyoboro we rwa YouTube ku wa 26 Kamena. Ni indirimbo yise ‘Niseme Nini’ bisobanuye ngo Mvuge Iki mu Kinyarwanda. Icyo aba aririmbamo ni ishimwe, kuko aba ashimira Imana ibyiza yamukoreye, akibaza ati: ‘ko ari wowe ntangiriro, ukaba n’iherezo, ukaba uzanyobora kugera ku iherezo ry’ubuzima bwange, mvuge iki cyaruta gushima?’
Indirimbo zose yasohoye mu myaka hafi ibiri, ni ukuvuga Niseme Nini na Pokea Wimbo (Chineke Ezemo), ziririmbwe mu Giswayile gusa. Ushobora kuba warazumvise ukagira ngo si Umunyarwanda, ukagira ngo ni uwo mu bihugu bikoresha Igiswayile nka Tanzaniya, Kongo, cyangwa Kenya, kubera ko akiririmba neza kandi mu buryo bwumvikana.
Itandukanro kuri iyi ndirimbo nshya agye gushyira hanze yise Nzakuririmbira, ni uko izaba irimo Ikinyarwanda, kandi bizatanga umusaruro ufatika, Abanyarwanda batabasha kumva Igiswayile na bo bumve ubutumwa bwiza atambutsa mu ndirimbo ze.
Kimwe n’abandi bahanzi benshi bari mu murimo wo kuririmba indirimbo zo kuramya no nguhimbaza Imana, Arsene Kasusa yifuzaga gukora umurirmo w’Imana, ariko abona ko uburyo bwiza bwo kuwukora ari ugukoresha impano nziza yo kuririmba Imana yamwihereye, maze akayihimbaza binyuze mu ndirimbo, kandi zikagera kuri benshi, abamuzi n’abatamuzi.
Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 7 Werurwe 2024, yavuze ko kuririmba yabitangiye akiri umwana muto, akura aririmbira Imana kandi abikunze, cyane ko atigeze abaho ari hanze ya korari, kuva aho yaciriye akenge kugeza akuze.
Yavuze ati: “Mu buzima bwange bwose nta kindi numva ko nemerewe gukora, uretse gukorera Imana binyuze mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwayo, nifashishije ijwi ryange.”
Yakomeje avuga ko intego afite ari iyo kwagura ibikorwa bye, nubwo ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agatangira gukorana n’abahanzi Nyarwanda, by’umwihariko abo bahuje ikerekezo n’intego yo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Arsene Kasusa wiyumvamo umuhamagaro wo kuririmba Gospel yateguje indirimbo nshya yise Nzakuririmbira