× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda nyuma yo kubatizwa na Rev Alain Numa yasabwe anakobwa na Prince Kid

Category: Wedding  »  August 2023 »  Sarah Umutoni

Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda nyuma yo kubatizwa na Rev Alain Numa yasabwe anakobwa na Prince Kid

Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda mu 2017, yakowe n’umugabo we Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince mu birori byabaye ku mugoroba w’uyu wa Kane.

Kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2023 ni bwo Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, yasabye anakwa umukunzi we Iradukunda Elsa mu birori by’agatangaza byabereye kuri Jalia Garden. Ni ubukwe bwari bucunguwe umutekano mu buryo bukomeye nk’uko umwe mu babwitabiriye yabitangaje.

Ubukwe bwa’aba bombi bwitabiriwe n’abiganjemo amazina azwi nka Mushyoma Joseph uzwi nka Bubu akaba nyiri East African Promoters (EAP), Lt Col. Simon Kabera, Umuvugizi Wungurije wa RDF, Kate Bashabe, Miss Iradukunda Liliane, Miss Nimwiza Meghan, Mariya Yohanna, Mushambokazi, Ingabire Marie Immaculee wa Transparency Rwanda, Platini P n’abandi.

Prince Kid na Miss Elsa bakoze ubukwe nyuma y’amasaha macye cyane Miss Elsa abatijwe mu mazi menshi, ibyo abakristo bita kuvuga ubwa kabiri. Yabatijwe na Rev Alain Numa wo mu Itorero Shiloh Prayer Mountain Church. Hari n’amakuru y’uko bashobora gusezeranira muri Angilikani. Amakuru yizewe Paradise ifite ni uko kuwa Gatatu tariki 30 Kanama 2023 ari bwo Miss Elsa yabatijwe.

Biteganyijwe ko aba bombi bazasezerana imbere y’Imana kuwa Gatandatu tariki 02 Nzeri 2023. Bidahindutse, bazasezeranywa na Rev. Alain Numa cyangwa Bishop Olive Murekatete uyobora Itorero Shiloh Prayer Mountain Church ari naryo Miss Elsa abarizwamo ubu.

Bari baberewe cyane!

Tariki 02 Gashyantare 2023 ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Miss Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid. Ni umuhango bakoze mu muhezo w’itangazamakuru.

Basezeraniye i Kigali mu Murenge wa Rusororo kuri uyu wa Kabiri. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’iminsi myinshi bavugwa mu rukundo ariko bo ntibigize babigaragaza ahubwo bahisemo kurugira ibanga.

Prince Kid, ni umuhanzi mu muziki usanzwe akaba ari nawe wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda. Aherutse kwakwa izo nshingano kubera ibyaha yari akurikiranyweho, gusa yaje kuba umwere..

Paradise.rw hari ibyo izi kuri Miss Elsa Iradukunda warushinze na Prince Kid!

Elsa yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2017, icyo gihe akaba yari umukristo muri Evangelical Restoration church Gikondo. Birashoboka ko ari ho agisengera cyangwa akaba yaragiye muri Shiloh Prayer Mountain Church na cyane ko ariho yabatirijwe.

Ubwo yari amaze kwambikwa ikamba, yakoze igikorwa cyiza kitarakorwa n’undi mu Miss Rwanda n’umwe. We na bagenzi be, bakoze amasengesho yo gushima Imana, bayasoreza mu materaniro kuri Women Foundation Ministries, bahabwa umwanya bashima Imana mu iteraniro, bakora ku mutima wa Apotre Mignonne Kabera.

Miss Elsa Iradukunda yari ari kumwe n’abakobwa bagenzi be bageze kuri final ya Miss Rwanda 2017 barimo Miss Queen Kalimpinya usanzwe usengera muri Women Foundation Ministries akaba n’umwalimu w’abana bo mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School).

Mu mwaka yamaranye ikamba, Miss Iradukunda yakoze ibikorwa binyuranye birimo kuvuza abaturage batishoboye bari barwaye indwara y’ishaza. Iki gikorwa cyanyuze benshi bitewe n’amashimwe menshi y’aba baturage.

Elsa avuka mu muryango w’abakristo bakunda kandi bagatinya Imana. Mu mishi ishize hari amashusho yagiye hanze ari kumwe n’umuryango we bakina umukino usekeje wo kurya ifi n’ubugari. Mbere yo gutangira uyu mukino, babanje kwiragiza Imana mu isengesho rigufi.

Urukundo rwa Elsa na Prince Kid rwavugishije benshi bitewe n’uburyo Elsa yaruhamije mu bihe bikomeye. Ubwo Prince Kid yari muri gereza, Elsa yakoze ibishoboka ngo amufunguze, birangira nawe afunzwe, ariko aza kurekurwa. Byerekanye ko urwo bakundana ari urukundo nyarwo.

Miss Elsa Iradukunda akunze kugaragaza ko akunda cyane indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akazisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ibintu bidakunze gukorwa n’abandi ba Miss bagenzi be. Indirimbo yamuryoheye cyane ni "Yaratwimanye" ya Israel Mbonyi.

Rev Alain Numa ni we wabatije Miss Elsa

Ubwo Kid na Elsa bari bamaze gusezerana imbere y’amategeko

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.