Mu Rwanda hari kubera inama ya kane y’abayobozi b’Itorero Angilikani bibumbiye muri GAFCON.
Ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 17/04/2023 nibwo iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente. Insanganyamatsiko yayo ni "To Whom Shall We Go?".
Ni inama ya 4 ihuza abayobozi barenga 1,300 b’Itorero Angilikani baturutse mu bihugu 53 bibumbiye mu ihuriro ryiswe GAFCON bava mu bihugu 53 ku Isi. Yari itegerejwe cyane kubera byinshi byitezwe gukemukirwamo.
Iyi nama iri kubera mu Rwanda muri Kigali Convention Centre, ibaye nyuma y’iminsi micye Itorero Angilikani ry’u Bwongereza ritangaje ko rigiye kujya rihesha umugisha gushyingiranwa kw’abahuje igitsina.
Ni ibintu byamaganiwe kure n’amatorero ya Angilikani mu bindi bihugu byiganjemo ibyo muri Africa, akaba yaratangaje badashobora gushyigikira icyaha cy’ubutinganyi kuko Imana icyanga urunuka.
Iyi nama yatangijwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda