Nzabahimana Methode Methode akunzwe bikomeye mu ndirimbo ibyinitse yise "Urankunda" yashyize hanze mu myaka ibiri ishize. Ubu, yasohoye indi nshya y’amashusho yise "Yesu ndi uwawe".
Methode ni umukristo mu Itorero rya ADEPR Muhima akaba yaramenyekanye ubwo yasubiragamo indirimbo ’Holy Spirit’ ya Meddy witegura kugaruka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho azinjirira ku ndirimbo "Blessed" amaze igihe kinini ateguza abakunzi be.
"Yitwa "YESU NDI UWAWE", ni Cantique, ’Audio’ (amajwi) twayikoze mu kwezi gushize" Methode ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Paradise.rw kuri iyi ndirimbo ye nshya y’amashusho. Yavuze ko ibwira abantu ko "lmana ni umubyeyi dukwiriye kwizera no guha ibyacu byose". Avuga ko afitiye abakunzi ba Gospel uruhisho anahamya ko atazongera kubicisha irungu.
Iyi ndirimbo ye nshya ni iyo mu gitabo, gusa we yayiririmbye mu buryo bwihariye, mu yandi magambo ayongerera ibirungo, amashusho yayo afatwa mu buryo bwa Live Recording aho uyu muhanzi agaragara agaragiwe n’abandi baririmbyi benshi kandi b’abahanga.
Methode ukunzwe mu ndirimbo "Urankunda", afite umwihariko wo guhimbaza Imana mu njyana zitandukanye zirimo n’izitamenyerewe muri ADEPR aho twavugamo nk’indirimbo yise ’Izina ryiza’ iri mu njyana y’Igihinde. Ni we wa mbere muri ADEPR wahimbaje Imana mi Gihinde.
Izina rye kandi rizwi n’abatari bacye kubera ubutumwa buri mu ndirimbo yifashishwa na benshi mu gushima Imana ko umwaka urangiye. Ni indirimbo yitwa ’Ushimwe’, aririmbamo amagambo ari mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza. Ati "Ibyiza n’ibibi twahuye nabyo, Mana yacu watubereye maso, warahabaye muri uyu mwaka ushize, ushimwe".
Methode yateguje izindi ndirimbo nshya
Methodemu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye nshya
Amashusho yafashwe mu buryo bwa Live Recording
Yifashishije abaririmbyi b’abahanga
Ni amashusho aryoshye cyane
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "YESU NDI UWAWE" YA METHODE
RYOHERWA N’INDIRIMBO "URANKUNDA" YA METHODE
Disi Imana ikomeze ikwagure Methode weee
Komeza ubutwali nukuri