Ku wa 7 Gashyantare 2026, Pastor Christian Gisanura yakomeje uruhererekane rw’inyigisho zo muri uku kwezi kwa kabiri, zigamije gufasha Abakristo kumenya no gusobanukirwa icyo bari cyo mu by’ukuri.
Ni inyigisho agarukaho binyuze ku mutwe mukuru ugira uti “Kumenya Uwo Uri We.” Inyigisho z’uyu munsi zashimangiye umutwe muto ugira uti “Uri Umwuka,” wibutsa umwizera ko atari umubiri gusa, ahubwo ko ari umwuka waremwe mu ishusho y’Imana.
Pastor Gisanura yagarutse ku bisobanuro by’ijambo umwuka, risobanura ubwenge n’ibitekerezo. Yasobanuye ko umuntu ufite Imana aba afite ubwenge n’ibitekerezo by’Imana, bikamufasha kumenya ibihe arimo, gufata imyanzuro ikwiye no guhangana n’intambara yo mu bitekerezo.
Yifashishije Imigani 23:7 igira iti “Kuko uko atekereza ku mutima ari ko ari,” yerekanye ko umuntu nyawe agaragarira mu bitekerezo bye, kandi ko itandukaniro riri hagati y’uwemera Imana n’utayemera rigaragarira cyane mu mitekerereze.
Yibukije ko Yesu yavuze ko ukuri kubatura (Yohana 8), asobanura ko uko kuri ari umwuka winjira mu bitekerezo by’umuntu, ugahindura uko akemura ibibazo. Ubwenge bw’Imana, nk’uko yabisobanuye, butuma umwizera akemura ibibazo mu nzira y’urukundo n’amahoro, agafata imyanzuro atazicuza, ahubwo ihesha Imana icyubahiro.
Mu nyigisho ze, Pastor Gisanura yanenze Abakristo bashaka kugendera hagati y’isi n’Imana icyarimwe, bagabanyijemo ibice bibiri. Yashimangiye ko icyo wigaburira ari cyo kiganza: uwigaburira ijambo ry’Imana anesha igice cy’isi kiri muri we; uwigaburira ijambo ry’isi, agatsikamira igice cy’Imana.
Yasabye Abakristo gusoma Ijambo ry’Imana no kurishyira mu bikorwa, kuko ari byo bituma umwuka w’Imana ubabatura, bakamenya kuvuga oya ku bintu by’isi nubwo byaba bigaragara nk’inyungu.
Yavuze ko isi iri mu ntambara y’ibitekerezo idasanzwe, kandi ko nta muntu uyicika kuko twese tuyibamo. Abizera, nk’uko yabisobanuye, bagomba guhitamo kuganza ibitekerezo bibi aho kuganzwa na byo. Aha ni ho yasobanuye ko umwizera ari ishusho y’Imana kandi ari intumwa yayo, bityo ko imyanzuro afata ari yo ituma Imana ihabwa ikuzo.
Ashingiye ku Baheburayo 1:7, yavuze ko Imana ihindura abamarayika imyuka, abagaragu bayo ikabahindura ibirimi by’umuriro, agaragaza ko n’umwizera ari umuriro ugurumana w’Imana ukorera mu bwonko no mu bitekerezo. Yasabye Abakristo kudaha amarangamutima umwanya urenze ubwenge, kuko Satani iyo ageze mu bitekerezo agasangamo Imana ahunga.
Yatanze urugero rwa Dawidi na Goliyati, agaragaza ko urukundo Dawidi yakundaga Imana rwamuhaye ubwenge bwo kumenya intwaro akoresha, yanga kwambara iz’abandi. Ibyo byerekana ko ubwenge bw’Imana bufasha umwizera gufata imyanzuro ikwiye mu bihe bikomeye.
Mu buhamya bwe bwite, Pastor Gisanura yavuze uko yasengeye imodoka yari yanze gufunguka, agashyiraho ikiganza agasenga igahita ifunguka, agaragaza ko buri mwizera afite imbaraga z’Imana zikorera mu maboko no mu bitekerezo bye, mu gihe abyizeye kandi akabyemera.
Yasoje yibutsa Abakristo ko kuba umwizera atari ukwishimira kujya mu materaniro gusa, ahubwo ko ari ukugendana n’Imana mu buzima bwa buri munsi. Yashimangiye ko umwizera wese afite imbaraga n’ubutunzi bw’Imana muri we, kandi ko ikintu kimwe cyonyine akwiye gutinya ari icyaha, kuko cyanduza umwuka w’Imana uri muri we.
Mu gusoza, ubutumwa bukomeye bw’uyu munsi bwari ubu: Menya ko uri Umwuka, menya agaciro k’ibiri muri wowe, kandi wemere Umwuka w’Imana akuganze, kuko ari bwo impano zikurimo zizahaguruka zikakugeza ku byo Imana yagambiriye ku buzima bwawe.