× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Apôtre Gitwaza yavuze ku mutekano muke uri mu Karere nyuma y’igitaramo cya Fortran w’i Burundi

Category: Pastors  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Apôtre Gitwaza yavuze ku mutekano muke uri mu Karere nyuma y'igitaramo cya Fortran w'i Burundi

Ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024, Umushumba Mukuru w’Itorero rya Zion Celebration Temple ku isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, nyuma yo kwitabira gahunda zitandukanye zirimo n’igitaramo cya Fortran Bigirimana, yavuze ku mutekano muke uri mu Karere.

Mu gitondo Apotre Gitwaza yari yazindukiye mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira Igihugu azwi nka ‘National Prayer Breakfast’ [NPB 2024] yari yitabiriwe na Perezida Paul Kagame, abayobozi bo mu nzego za Leta, abayobozi b’amadini n’amatorero, inshuti z’u Rwanda zaturutse hirya no hino ku isi n’abandi.

Nyuma yaho yagiye mu masengesho ya nyuma yasozaga ayari amaze igihe cy’iminsi ibiri. Akiva muri aya masengesho ni bwo yitabiriye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, yari yatumiwemo na Bigirimana Fortran umuramyi wo mu Burundi utuye mu Bufaransa.

Bigirimana Fortran ni Umurundi uba mu Bufaransa akaba yari yateguye igitaramo gikomeye yari yatumiyemo James na Danielle (itsinda ry’abaramyi b’Abanyarwanda bakaba ari umugabo n’umugore), Apôtre Dr. Paul Gitwaza n’abandi. Iki gitaramo cyabereye ku rusengero rwa New Life Bible Church ruherereye mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma y’izo gahunda zose yitabiriye zabaye ku munsi umwe, Apotre Gitwaza yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga ko ahora asengera amahoro y’ibi bihugu birimo umutekano muke. Ibyo ni u Rwanda, Kongo n’u Burundi.

Yagize ati: “Dukeneye ubutatu. Ubutatu dukeneye ni ukubona Kongo, u Rwanda n’u Burundi byongera kuba igihugu kimwe, tukagira amahoro, ukajya mu Burundi ukajya mu Rwanda,... Ni byo nasengeye uyu munsi kuko nta kuntu Abanyawanda twabaho twenyine abaturanyi bashonje, na bo nta kuntu babaho dushonje. Nta kuntu twagira amahoro bo batayafite. Igihe cyose tuzagumya turyana inzara ariko dufite amahoro.”

Umutekano muke uterwa n’uko ibihugu by’u Burundi na Kongo bishinja u Rwanda gushyigikira imitwe ibirwanya. U Burundi bwo bwamaze gufunga imipaka iruhuza n’u Rwanda irushinja gutera inkunga Red Tabara, umutwe urwanya Leta yabo.

Muri Kongo ho bashinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 urwanya Kongo. Gusa u Rwanda mu ngingo zumvikana rugaragaza ko ibi ari ibinyoma.

Apotre Gitwaza avuga ko asabira buri Munyarwanda kugira ibyiringiro by’ahazaza kuko na we iyo azi ko ari kumwe na Yesu bimuha kugira amahoro. Yasoje ikiganiro ateguje abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana indirimbo ye nshya yageneye Afurika ateganya gusohora vuba muri Afrika Haguruka.

Apotre Gitwaza arasaba Imana guha amahoro Akarere ka Afrika y’Uburasirazuba

RYOHERWA N’INDIRIMBO "MANA KIZA BENE WACU" YA APOTRE GITWAZA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.