× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya ibyiza by’Imbogamizi: Uburyo bwiza bwo kwinjira mu mwaka wa 2025

Category: Words of Wisdom  »  2 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Menya ibyiza by'Imbogamizi: Uburyo bwiza bwo kwinjira mu mwaka wa 2025

Mu mwaka wa 2025, tuzabasha kugera ku ntego zacu twese, ariko kimwe mu bintu by’ingenzi twagombye gushyira imbere ni ukwemera ko ibibazo bibaho no kwakira ibibazo bitubayeho. Imbogamizi ni zo zirimo intsinzi.

Mu gihe abantu benshi bari kwibanda ku kwishimira imibereho yoroshye kandi yihuse, dukwiye gufata ingamba zo kwigisha abana bacu, cyane cyane abahungu, ko ikintu gikomeye mu gukura gituruka mu guhangana n’imbaraga za gisore, guhangana n’ibibazo no kwihangana.

Iyi nkuru igaragaza impamvu kwakira ko imbogamizi zibaho/zabayeho ari iby’ingenzi ku mikurire y’abana, abantu bakuru, n’imiryango muri rusange.
Iby’ingenzi.

1. Imbogamizi ziza ku bari mu kazi/ni nziza
Muri iyi si yihuta, aho dushobora kubona icyo dukeneye cyose mu buryo bworoshye, imbogamizi zishobora kuduca intege. Ariko, nubwo imbogamizi zidatuma habaho ibyishimo, zituma umuntu atera intambwe ikomeye mu gukura, cyane ko udakora adahura na zo. Bituma uwahuye na zo amenya kuba intwari, kwihangana, no kubaka intego nyazo.

2. Abantu bakwiriye kwitoza gukorana n’abandi
Uburyo bwiza bwo gutsinda imbogamizi ni ukubaka imikoranire no kumenyera guhangana n’ibibazo, ni ukuvuga gusangira ingorane n’abandi.

3. Kuba umugabo ntibivuze kubaho utagira ibibazo
Kimwe mu byerekana ko umuntu akuze, ni uko ahangana n’ibyago, kuko urwo rugendo rukomeye rwatumye abana bahinduka abagabo nyabo. Urugendo rwabo ntirwakozwe kubera ko rwari rworoshye, ahubwo rwakozwe kubera ko rwari rwuzuyemo ingorane, bakabasha guhangana na zo. Byabafashije gukomeza gukura no kwiyungura ubumenyi.

4. Gushyikirana n’abagize umuryango
Kugirana ubucuti bukomeye n’abagize umuryango wawe, bigufasha guhangana n’imbogamizi, ufite umutima ukunze. Uba uzi ko nuzitsinda hari abantu bararara bishimye. Bituma ukora uko ushoboye ngo ubashimishe, bikarangira utsinze imbogamizi.

5. Imbogamizi zituma dukura
Ikintu gikomeye ukwiriye kumenya, ni uko ibyiza tubona mu buzima, akenshi biba ari inyungu ziboneka gusa nyuma y’ibihe bikomeye. Insinzi zawe ni ibimenyetso by’uko ufite ubushobozi bwo guhangana n’ibigeragezo no kwiyubaka.

Icyo twakora muri 2025

Mu mwaka wa 2025, dushobora gufata umwanzuro wo guhindura ubuzima bwacu no guha abana bacu, ndetse n’imiryango yose, amahirwe yo guhangana n’imbogamizi zizatuma dushobora gukura.

Buri muryango ushobora kugerageza gukora igikorwa uhuriyemo wose, kikaba gishobora kuba nko gusura ahantu runaka bari kumwe, gutegura uruzinduko mu mpera z’ukwezi bihoraho, ariko igikomeye, bakiyemeza ko butira batavuganye, uko byagenda kose.

Akarusho kuri ibi, bakajya basangira rimwe ku munsi, babanje gusenga. Ibi bikorwa bito bishobora kuba intangiriro y’urugendo rwagutse rwo kwakira imbogamizi no guhindura imibereho, buri wese akumva ko ashyigikiwe kandi ko yishimiwe.

Mu mwaka wa 2025, twiyemeze kwakira imbogamizi, twigishije abana bacu ko kuba intwari no kuba abantu bakomeye atari ibintu byoroshye, ahubwo ko biva mu guhangana n’ibyago.

Nta bwo tuzabasha guhindura isi yose, ariko dushobora guhinduka twebwe ubwacu, tugahindura uko twitwara. Duharanire guhangana n’imbogamizi, ku ntego igira iti: “Insinzi iva mu guhangana n’imbogamizi ukazitsinda, Insinzi ni ugutsinda imbogamizi.”

Ntuzifuze kubaho mu buzima bworoshye kandi bwihuse gusa, ahubwo uzabe mu buzima bugoye kandi butinda, wizeye ko nyuma yabwo uzabaho mu buzima bwiza, bwihuse kandi bworoshye.
Umwaka wa 2025 uzakubere uwo kwemerwa n’Imana mu byo ukora byose.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.