× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni gute waba Umukristo w’umusirimu? – Menya ibintu 10 ukwiriye kwitaho

Category: Words of Wisdom  »  yesterday »  Jean d’Amour Habiyakare

Ni gute waba Umukristo w'umusirimu? – Menya ibintu 10 ukwiriye kwitaho

Hari ibintu dukora, bimwe tukabyica tubizi kuko twumva ko nta ngaruka byatugiraho, ariko gukurikiza aya mahame icumi byagufasha kubaho ufatwa nk’Umukristo w’umusirimu.

1.Niba umaze igihe kinini utavugana n’umuntu kubera impamvu zitandukanye, irinde ko akubaza ngo uri nde mbere yo kumwibwira. Niba ubizi neza ko umuntu uhamagaye kuri telefoni ashobora kudahita amenya uwo uri we, nta kindi ukwiriye gukora mbere yo kumwibwira. Mwibwire ukurikizeho icyo umuhamagariye, aho gutangira umubwira ko yirengagiza abantu n’ibindi.

Ibi ni ukubera ko abantu bahugiye muri byinshi muri iyi minsi y’imperuka aho kubona ibitunga umuntu n’ibindi by’ibanze bisaba guhora wiruka wiyuha akuya, ibi bikaba byatuma umuntu wahaye nimero yawe ashobora kuyitakaza wamuhamagara akakubwira ko atakwibuka. Menya ko hari ibyo abantu batazirikana atari uko babitewe n’imitima mibi ahubwo ari ubuzima bwo muri iyi minsi butoroshye.

2.Ntugace umuntu mu ijambo ngo uvuge ikinyuranye n’icyo yari ari kuvuga. Mu gihe umuntu yatangiye kuvuga avuga ibintu yishimiye cyangwa abari kumwe na we bamuteze amatwi, si byiza kuza uzana indi ngingo n’ubwo waba uri kuvuga Imana.

Urugero ugasanga umuntu ari kubara inkuru y’uko Imana yamukijije impanuka kandi abantu bamuteze amatwi, wowe ukamuca mu ijambo uzana inkuru z’uko Imana yatabaye Dawidi cyangwa uko Hamani yamanitswe n’ibindi nka byo bidafite aho bihuriye n’ibyo uwavugaga yari ari kuvuga.

Ibi bituma yiyumva nk’umuntu usuzuguwe kandi nawe ugafatwa nk’umuntu utubaha abandi kandi uciriritse utamenya igihe cyo kuvuga n’icyo gutega abandi amatwi. Si byiza kugaragaza ko umuntu uri kuvuga ari kuvuga ibidafite agaciro ngo uvuge ibyawe ushaka kwerekana ko ari byo bikwiriye kwitabwaho (guhabwa attention).

3.Niba uzi ibintu byinshi ishuro nyinshi ugereranyije n’abo muri kumwe, ntukiharire ijambo ngo ukomeze usobanure kandi na bo hari ibyo bazi. Urugero wahuye na bagenzi bawe musengana, aho kuvuga ibikorwa Imana yakoreye Abisirayeli amasaha abiri bose baguteze amatwi kandi mutari mu iteraniro ngo wenda ube uri mu mbwirwaruhame (discour), gerageza n’abandi ubahe umwanya bavuge nubwo baba bazi bike cyane.

Hari abantu b’abahanga kuri Bibiliya usanga bazi ibintu hafi ya byose by’ibanze biyikubiyemo, aba rero bakaba biharira ijambo mu gihe bari kumwe n’abandi baganira kuri Bibiliya. Uba ukwiriye no kwirengagiza amakosa yabo rimwe na rimwe kandi ukirinda kugira ibyo wongera ku byo abandi bari kuvuga mu rwego rwo gusangira ijambo.

Mu gihe na bo babizi ko uri umuhanga kuri ibyo bintu ariko bakaba batari kugusaba ibitekerezo, kuki utaceceka ukavuga mu mwanya wawe na bo bavuze? Mu gihe bikabije, ukumva ubangamiwe, buri kantu kose bavuga kuko ubarusha ubumenyi ukumva wabakosora;

Icyiza ni uko washaka abo munganya ubumenyi mukagendana, kandi aho waba utandukiriye amahame ya gikristo yo kuba urugingo na bagenzi bawe. Ukwiriye kwiga kubana n’abo urusha ubumenyi mu mahoro batagufata nka nyirandabizi na mukosozi wa buri kamwe.

4.Ntugahore uvuga ibyawe bitagenda neza gusa ngo ubure no kuvuga ibyiza. Hari Abakristo benshi usanga nta kindi kiganiro bagira uretse guhora bavuga ibigeragezo bahuye na byo gusa n’uko Imana yabafashije, bagasa n’abahora bitotombera ubuzima, bafite umushiha uhoraho w’ibitagenda neza.

Ibi si byiza, ahubwo mu rwego rwo gushaka icyubahiro kingana nawe, uba ukwiriye kwirinda guhora uganya ahubwo ukanyuzamo ukavuga ibyiza byawe n’uko wahiriwe, ariko na bwo ukirinda gukabya.

Nta kintu uzakora ngo ubeho udahangayitse cyangwa udafite ibibazo, ubusirimu rero ni ukudahora ubiririmba ahubwo ukiga no gushima. Uku gushima ni ukwaje kudatewe no gukizwa ibigeragezo kuko ibyiza byose umuntu agira ntabikura ku gutsinda ibigeragezo gusa.

5.Amahirwe ubonye yo kuvuga ibyiza ntakagucike. Niba umwana wawe, umubyeyi wawe, inshuti yawe cyangwa uwo mwashakanye yakoze akantu keza, afite akantu keza, yitwaye neza, asa neza, ntukabure kubimubwira. Shaka uko ubwira umuntu akantu keza kamuriho, kandi ntibukire utagize uwo ubwira akantu keza yakoze.

6.Niba hari ikintu utazi ntukange kubaza ngo bataguseka. Ukwiriye kumva ko nta muntu umenya byose. Rero mu gihe uganira n’umuntu akavuga akantu utazi ko mu rundi rurimi cyangwa utamenyereye, ntukihagarareho ngo wange kukamubaza ngo uririnda gucishwamo ijisho. Kumva ibintu ariko utari kubisobanukirwa bisuzuguritse kuruta uko wabaza wenda bakanaguseka.

Kutabaza bishobora kugukoresha amakosa menshi nko mu gihe uri guhabwa amasomo, amabwiriza cyangwa inama. Mu gihe ikintu utari kucyumva neza, jya umenya ko n’abo muri kumwe hari byinshi batazi kandi wibuke ko mwese mutari Imana bitume wumva ko kubaza ari wowe bigirira umumaro kandi ko ari ibya buri musirimu wese.

7.Ntugate indangagaciro zawe. Niba utambara ibigufi cyangwa ibikuboshye cyane, niba utanywa amayoga cyangwa ukaba utasiba mu rusengero uko byagenda kose, mu gihe uzi neza ko ibyo bintu nta cyaha kibirimo, ntugahindure indangagaciro zawe kuko hari umuntu ubyifuza.

Niba umuntu yifuje ko umera nka we ngo ni ho isi igeze, ukaba uzi ko uko ubaye nta mategeko abihanira kandi ukaba ubikunda ndetse n’Imana ibishima, uzamureke abe ari we uhindura mu bagize inshuti zawe. Ukwiriye gukundirwa indangagaciro zawe aho gukundirwa ko wazihinduye.

8.Ntukitakarize icyizere. Kwigirira Icyizere no Kwiyemera ni ibintu bitandukanye. Kwigirira icyizere ni ukumenya ko ukwiriye ibyiza, ukamenya ko udakwiriye guhaza icyifuzo cya buri wese, ukamenya kwirwanirira mu gihe biri ngombwa, ukiremamo ubushobozi, ukimenyaho ibyiza nubwo abandi baba bagusebya kandi ukikunda wiyitaho mu bikenewe byose ndetse ukibonamo umuntu mwiza ku isura no ku mutima.

Kwiyemera ko ni ukutumva ibitekerezo by’abandi ukumva ko ibyawe bihora ari byiza, ugatsimbarara no mu mafuti, ukumva ko uhora mu kuri kandi ko ugukosa kwawe gufite impamvu yumvikana, ukibonekeza ndetse ukishyira hejuru, ku buryo ubuzima bwawe buhorana ibintu bitari byiza kandi bidafite agaciro ariko wowe ukaba ubona ko ari byiza cyane kandi ko biruta iby’abandi.

9.Ntukavuge ibyawe byose. Wari uzi ko iyo utazi ibintu byinshi ku muntu umwubaha, ukamwigengeseraho, kuko uba utazi ibyo ashoboye n’ibyo adashoboye byose? Akomeza kugutera amatsiko ukifuza guhora umukeneyeho amakuru menshi.

Iyo uhuye n’umuntu ugahita umubwira ibintu byinshi bikwerekeyeho mu gihe gito bituma agusuzugura ndetse akaguhararukwa vuba kuko nta kindi gishya aba agutegerejeho. Kukubaha no kuguha agaciro bizagabanuka.

Abahanga (abo twifashishije dutegura iyi nkuru barimo AyS, Psychology Today n’abandi) bavuga ko abantu bakunda abantu bataziho byinshi, abantu batabona kenshi ndetse banabereka ko babarenzeho. Bituma utapfa kumusuzugura uko ubonye kose.

10.Ntuzasuzugure amafaranga. Amafaranga ni ikintu cy’agaciro kuva kera cyane na mbere ya Yesu. Ni kimwe mu bintu bihabwa agaciro gakomeye ndetse birutishwa n’ubuzima bw’abantu rimwe na rimwe (icyaha). Mu gihe uri guhangana n’umuntu ufite amafaranga ntuzitware nk’uko wabigenza mu gihe uri guhangana n’uwo uyarusha. Hamwe bisaba kuvuga amagambo abaze nubwo waba uri mu kuri, ukigengesera.

Ikindi, ukwiriye kuyashakana umwete kugira ngo utazagaragara nk’umuntu ufite byinshi akennye. Nubwo waba ukunda Imana bingana iki, uyikorera bingana iki, nuba udafite amafaranga yaguha iby’ibanze uzashyirwa mu rwego rusuzuguritse, kandi uzabibona no mu bantu musengana. Nta muntu uzagukundira ko ubukene bwenda kuguhitana nubwo waba uhora mu rusengero.

Ukwiriye kumenya igihe cyo gushaka amafaranga gikwiriye kugira ngo ube Umukristo w’umusirimu. Nukora ibi bintu, ukaba ufite iby’ibanze (amafaranga) mu buzima, udaca abandi mu ijambo, ukigirira icyizere, ukavuga ibyiza biri ku bandi kandi nawe ntuhore uganya ndetse ukanakurikiza ibyavuzwe muri iyi nkuru byose uko ushoboye, icyo gihe uzaba Umukristo kandi wubahwe nk’umusirimu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.