Munezero Rhamis ni umusore ukiri muto akaba yavukiye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali ndetse akaba ariho ari kubarizwa kugeza ubu.
Rhamis avuka mu muryango w’abana bane b’abahungu akaba ari umwana wa gatatu. Uyu muramyi yatangiye umuziki mu 2022, amaze kugira ibihangano byinshi bitarajya hanze.
Kuwa 20 Nyakanga 2024 ni bwo Rhamis yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise "Kuva ubwo" ifite amagambo meza aho atangira agira ati: "Kuki wakunze umunyabyaha
kuki wamumeneye amaraso, kuki wanywereye ku gikombe cy’imiruho, wemeye ko bakwita ya mazina n’ibitutsi by’inshi bitavugwa no kumwuka wa nyuma ukinsabira ngo mbabarirwe..."
Mu kiganiro na Paradise, uyu muramyi Rhamis yagize ati: "Ntabwo nakuze ndirimba ariko nakundaga ababikora cyane ko narinzi ko atari ibintu nabasha, byaje nkuze gusa ahanini byari biturutse kuri mukuru wanjye witwa Bodouin wari usanzwe abikora".
Yakomeje agira ati: "Nk’ umuhanzi intego yanjye ni ugutambutsa ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu binyuze mu bihangano byanjye kandi icyo nabwira abakunzi banjye ni uko niteguye kubaha icyo Umwami Imana izajya inshyira ku mutima cyose binyuze mu ndirimbo. lkindi nuko Kristo wapfuye akazuka akicaye ku ntebe y’imbabazi".
lyi ndirimbo "Kuva ubwo" ushobora kuyikurikira ku mbuga nkoranyamaga zitandukanye kuri instagram: rhamis5official, tik tok: @2rhamis, snapchat: rhamis5officiali, facebook: munezero rhamis,twitter: rhamis5offical
Rhamis rgira ati :"Nk’ umuhanzi intego yanjye ni ugutambutsa ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu binyuze mu bihangano byanjye Kandi icyo nabwira abakunzi banjye nuko niteguye kubaha icyo Umwami Imana izajya inshyira ku mutima cyose binyuze mu ndirimbo".
Rhamis yegereje abantu kuri Kristo binyuze mu gihangano cye cyiza yise " Kuva ubwo".
Ryoherwa n’indirimbo ya Rhamis imaze kwigarurira imitima ya benshi mu minsi mike imaze hanze