× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya amagambo 7 azimije akunze gukoreshwa muri Gospel agasobanukirwa gusa n’abakristo b’imbere

Category: Amakuru  »  October 2023 »  Bishop Agabus Mfitubwoba

Menya amagambo 7 azimije akunze gukoreshwa muri Gospel agasobanukirwa gusa n'abakristo b'imbere

Kuzimiza ntabwo biba mu Isi isanzwe gusa, ahubwo no mu Isi y’Iyobokamana birahari cyane. Si ikosa kandi gukoresha ayo magambo yihariye, kuko na Yesu yajyaga akoresha amagambo akakaye yiganjemo imigani, nyuma yo kuganiriza imbaga, abigishwa be bakamwegera bakamusobanuza.

Muri Gospel hari umwihariko w’abayibamo, hari amagambo amenywa gusa n’abayivamo, ku buryo hari ibyo abakristo bashobora kuganira ukibura bigasaba ko usobanuza. Paradise.rw tugiye kugaruka ku magambo 7 azimije ushobora kuba ujya wumva ariko ntusobanukirwe kandi wenda uri n’umukristo.

1. Abasatuzi: Ni izina ryitwa abavugabutumwa n’abapasiteri wavuga ko baba batari mu murongo mwiza w’agakiza. Bene aba iyo wabatumiye mu rusengero rwawe, araza akabwiriza akaganisha cyane ku kwitangisha abantu, insanganyamatsiko nyinshi usanga ziba ari icyacumi n’amaturo, cyangwa inyungu ziri mu guha Imana ubutunzi bwacu.

Iyo abakristo bacengewe niyo nyigisho baratura kakahava maze uwo mupasiteri wabwirije akaza kwegera pasiteri wamutumiye bakagabana amaturo buri umwe agafata 50%. Byavuye ku ijambo ’gusatura’ kuko baba basatuyemo kabiri. Mbere yo kubwiriza aba yabivuganyeho n’uwamutumiye bagapanga uko hari buboneke amaturo menshi. Ntuzishimire kwitwa umusatuzi kuko rifite amateka mabi. Imana idufashe!.

2. Kumena amavuta: Rikunze gukoreshwa cyane. Ntugire ngo turi kuvuga ubuto cyangwa amavuta bisiga. Oya. Iyo abakristo bavuze ngo runaka yamennye amavuta, baba bavuze ko yateshutse cyangwa ko hari ikintu kibi yakoze yaba yagikoze yabigambiriye cyangwa byamugwiririye. Gusa uko byaba byagenze kose, abakristo bavuga ko uwo muntu aba yashutswe na sekibi. Rero kugwa mu cyaha cyangwa irindi kosa, ni byo bita kumena amavuta.

3. Runaka yarahamagawe: Abakristo bavuga gutya igihe babona umuntu runaka ari gukoresha neza impano ye mu iyogezabutumwa. Bavuga ko yahamagawe kuko bizera ko impano zose zitangwa n’Imana. Iyo rero babonye impano ku muntu byongeye arimo kuyikoresha neza ni bwo bavuga ko yahamagawe cyangwa se ko we n’Imana ari mahwi!!

4. Gutengwa: Ushobora kuba ukunze kubyumva ariko ntumenye icyo bisobanuye. Gutengwa ni igihe umukristo ahagaritswe mu itorero. Hano aba yemerewe kwitabira amateraniro ariko ntaba yemerewe kugira umurimo n’umwe akora mu rusengero harimo kuririmba muri korali, kujya ku igaburo, kubyara umwana muri batisimu, kujya mu nama z’itorero, n’indi mirimo inyuranye.

5. Igaburo ryera: Ushobora gukeka ko ari umuceri baba bavuga kuko hari aho witwa ’uwera’’ ariko sibyo abakristo baba bavuga. Kujya ku igaburo ryera hari abandi babyita kujya ku meza y’Umwami. Ni ifunguro bafata bari kumwe batuje bibuka urupfu rwa Yesu Kristo. Mu yandi magambo baba barimo kurya umubiri wa Kristo bananywa n’amasaro ye.

Ni Yesu wasize abyisabiye ko bajya basangirira hamwe mu kumwibuka. Icyo gihe abisaba abigishwa be, yababwiye ko bazongera gusangira nawe mu ijuru. Iyo abakriso bari ku meza y’Umwami hari abakoresha imigati, abandi bagakoresha za biswi, bakanywa umutobe utukura nk’amaraso. Bamwe banywera ku gikombe kimwe bakagihererekanya, abandi bo bahisemo gushaka agakombe gato bakagaha buri umwe mu kwirinda indwara zitandukanye.

6. Uruhimbi: Kirazira ntuzavuge ngo Pasiteri cyangwa umuhanzi wa Gospel bakiriwe ku rubyiniro (oya). Iyo bigeze mu rusengero ntibiba urubyiniro ahubwo bahita ku Ruhimbi. Mu mateka y’iyobokamana mbere y’uko Yesu aza, nta bakristo basanzwe bajyaga bajya ku ruhimbi ahubwo ni abatambyi gusa baba bemerewe kuhajya (kuri ubu abatambyi wabagereranya n’abapasiteri).

Niyo mpamvu hitwa Ahera h’Imana. Ubwo Yesu yari ku musaraba mu bitangaza byabaye harimo no kuba urusika rwakingirizaga Ahera rwaratabanutsemo kabiri buri wese yemererwa kwinjira Ahera. Gusa hakomeje kwitwa Ahera cyangwa se Uruhimbi. Ariko rwose ntabwo ari urubyiniro cyangwa stage.

7. Abaramyi ntibagira abafana ahubwo ni abakunzi

Nyamuneka ntuzavuge ngo umuhanzi runaka afite abafana. Oya. Ahubwo uzavuge ko afite abakunzi. Abakristo bizera ko nta bafana baba mu muziki wo kuramya Imana ahubwo babita abakunzi b’umuranyi runaka. Gufana babisobanura nko gukunda ikintu bitakuri mu maraso ahubwo ari ukubera inyungu z’ibifatika. Gukunda rero byo birihariye kuko biba mu maraso.

Burya nta n’ubwo bemera ko umuramyi azima, oya, ahubwo bavuga ko umuramyi runaka atari kugaragara, yaracecetse, arahuze, yahamagariwe ibindi. Ndetse bavuga ko indirimbo za Gospel zitajya zizima kuko zihorana ubukana na cyane ko ziba zivuga ku ijambo ry’Imana (Bibilya) kandi rikaba ritajya risaza.

Ubutaha tuzababwira n’ibyo abakristo benshi nabo badahita bumva iyo bivuzwe na bagenzi babo ahubwo bikamenywa gusa n’abasirimu bo mu itorero. Ibyo ni ibizwi nka "Slang".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.