× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Basambaniye mu muhanda! Ni iki umukristo yakora mu gihe ubusambanyi buri kwiyongera muri Kigali?

Category: Amakuru  »  December 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Basambaniye mu muhanda! Ni iki umukristo yakora mu gihe ubusambanyi buri kwiyongera muri Kigali?

Aba, ni Musore Jean de Dieu w’imyaka 33 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali n’Umuhoza Charlotte w’imyaka 23 utuye mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero ahazwi nko mu Budurira.

Aba bombi bakaba batawe muri yombi n’Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo kugaragara bakora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame.

Ku mbuga nkoranyambaga zirimo X yahoze yitwa Twitter, urugero nko ku rukuta rw’uwitwa Godfather, haciyeho akavidewo gato kabagaragaza bameze nk’abakora imibonano mpuzabitsina ku muhanda.

Muri ako kavidewo, bashagawe n’imbaga y’abamotari bari baje kwirebera iri shyano ryacitse umurizo nk’uko Godfather yabyise. Aba bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ku itariki ya 4 Ukuboza 2023.

Mu nkuru dukesha Umuseke, aya makuru yamenyekanye ku itariki ya 1 Ukuboza 2023, ku isaha ya saa Kenda, ku Kinamba, ahazwi nko kwa Bonke Bar, ari ho aba bombi bahuriye bose bagaragara nk’abasinze.

Uyu mugabo wari wuzuye isindwe yasanze abamotari bakamejeje, bateze amafaranga bavuga ko usambanya uwo mukobwa bivugwa ko asanzwe akora uburaya, ayatwara.

Icyo gihe yahise abyemera nta kuzuyaza, maze atangira igikorwa ashungerewe n’abamotari bikavugwa ko nyuma bamuhaye amafaranga 6000frw.

Umuhoza Charlotte ufite ubwenegihugu bw’i Burundi, we abamotari bari bamutegeye 3000frw ngo niyemerera umuntu akamusambanyiriza ku muhanda, arayatwara, na we yemera icyo gikorwa ariko ngo hakoreshejwe agakingirizo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yahamirije Umuseke wabashije kuganira na we ko polisi yamaze kubafata bombi, bakaba bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Ati “Abakekwa gukora biriya bikorwa by’urukozasoni mu ruhame bafashwe, bose uko ari babiri, bashyikirijwe RIB kandi hazakurikizwa amategeko.” Aba bombi bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kacyiru.

Si ubwa mbere igikorwa nk’iki cy’abantu basambanira ku muhanda kigaragaye kandi si no mu Rwanda gusa kigaragaye, kuko mu mwaka wa 2021 mu gihugu cya Uganda hari abandi bafunzwe bazira gusambana ku mugaragaro, ku manywa y’ihangu ku muhanda.

Umusore witwa Hafashimana Paskari n’umukobwa w’imyaka 24 witwa Muhawenimana Mukamulenzi Claudine batawe muri yombi na Polisi yo muri Uganda nyuma yo kugaragara mu mashusho bafashwe basambanira ku muhanda wo mu mugi wa Kisoro ku manywa y’ihangu.

Uyu mukobwa yanakoraga akazi k’uburaya yatangiye akiri muto nyuma yuko ababyeyi be bapfiriye mu Rwanda,akimuka akajya mu mujyi wa Kisoro uherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

Uyu Mukamulenzi we avuga ko yahawe amashilingi 5,000 bituma yemera gusambanira n’uyu mugabo ku muhanda cyane ko ngo yamubwiraga ko yihuta cyane.

Inkuru nk’izi si izo kumva ngo umukristo yikomereze, ahubwo akwiriye kumva ko ari izimukangurira gukomeza kutarangwaho ikizinga, kuko umunsi w’imperuka uri kurushaho kwegereza uko ububi bwiyongera.

“Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye (2 Petero 3:14).”

Ijambo ry’Imana riri mu Abakorinto ritwibutsa ko imibiri yacu ari insengero z’Imana, rikadusaba kuzibukira ubusambanyi. 1 Kor 6:15-20 "Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo? Mbese noneho ntore ingingo za Kristo, nkazihindura ingingo za maraya? Ntibikabeho!

Ntimuzi yuko uwifatanya na maraya aba abaye umubiri umwe na we? Kuko Imana yavuze iti “Bombi bazaba umubiri umwe.” Ariko uwifatanya n’Umwami Yesu aba abaye umwuka umwe na we.

Muzibukīre gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.

Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge, kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana".

1 Abakorinto 7:2 havuga ko mu kwirinda ubusambanyi, buri mugabo wese akwiriye kugira umugore we. Haranditse ngo "Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwo mugore, n’umugore wese agire uwe mugabo".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.