× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Meddy na Israel Mbonyi! Abahanzi bo mu Rwanda bahenze cyane mu gutumirwa barangajwe imbere n’abaririmba Gospel

Category: Entertainment  »  2 weeks ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Meddy na Israel Mbonyi! Abahanzi bo mu Rwanda bahenze cyane mu gutumirwa barangajwe imbere n'abaririmba Gospel

Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ni bo ba mbere bahenze kurusha abandi, abandi bakaza bakurikira, ibigaragaza ko Gospel izahora imbere.

Kuvuga ko umuhanzi ahenze kurusha undi, ahanini biterwa n’amafaranga yishyurwa kugira ngo ataramire ahantu runaka. Mu gutumira umuhanzi mu bitaramo, iyo ugeze kuri Meddy na Israel Mbonyi urabanza ukabitekerezaho neza, kuko bahenze kurusha abaririmba izindi ndirimbo bose.

Mu gutegura iyi nkuru twifashishije ikiganiro cyanyuze kuri Radiyo Kiss FM, mu cyegeranyo cy’umunyamakuru uzwi ku izina rya Uncle Austin. Yagarutse ku rutonde rw’abahanzi bishyurwa menshi kugira ngo bage mu gitaramo, Meddy na Israel Mbonyi baririmba Gospel baza imbere.

Mbere yo kugera kuri Meddy na Israel Mbonyi bihariye imyanya ya mbere, na mbere yo kumenya akayabo k’amafaranga bishyurwa kugira ngo batarame, reka duhere ku barimo hagati, dore ko bose bajya bakora n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ku mwanya wa 5 hari Knowless Butera na Riderman, aba bakaba bahabwa amafaranga ari hagati ya miriyoni 6 kugera ku 9 kugira ngo bitabire igitaramo.

Muri iyi minsi Butera Knowless ari kumvikana mu ndirimbo nshya yise Nyigisha yasubiranyemo na Korari Maranatha Family, mu gihe Riderman we ari kumvikana mu ndirimbo zitandukanye yakoranye na Bulldog, zirimo zimwe zigisha abantu gukunda bagenzi babo bakiriho, aho kuzabakunda bapfuye.

Ku mwanya wa 4 hari King James, uyu akaba ahabwa akayabo ka miriyoni zirenga icumi. Afite indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo Inshuti Magara yakoranye na Israel Mbonyi, Mana Ndagukunda, Nkomeza n’izindi.

Ku mwanya wa 3 hari Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, uyu akaba ahabwa amafaranga arenga miriyoni 19 yose kugira ngo yitabire igitaramo cy’imbere mu Gihugu, ariko byagera mu mahanga agaca arenga miriyoni 32, utabariyemo amatike y’indege.

Azwi mu ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yitwa "Urabinyegeza" (Urabimpisha), na "Njya imbere" Ft Regy Banks, akaba ari no hafi gushyira indi hanze izasohoka kuri album.

Uwa 2 ni The Ben uca amafaranga arenga miriyoni 32 mu Gihugu imbere, ariko hanze agaca agera muri miriyoni hafi 60. Azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo Ndaje, Thank You yakoranye na Tom Close n’izindi. Ari hafi no gusohora iyo yakoranye na Israel Mbonyi.

Ku mwanya wa 1 hari Meddy na Israel Mbonyi. Bose bahabwa amafaranga arenga Amadorali ibihumbi ijana, ariko Meddy we ni mu mezi umunani ashize, ari yo mpamvu agirwa uwa mbere, kuko kuri ubu ashobora kuba ayarenza.

Meddy azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo Holy Spirit, Niyo Ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro n’izindi.

Israel Mbonyi we nta byinshi wamuvugaho, ibikorwa bye birivugira. Nta ko waba utazi indirimbo ze zirimo Nina Siri, Icyambu, Baho n’izindi, dore ko mu buzima bwe atazi uko kuririmba indirimbo z’isi bimera.

Knowless

Riderman

King James

Bruce Melodie

The Ben

Israel Mbonyi

Meddy

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.