Umuhanzi usigaye ukora ivugabutumwa rigendanye no gukora indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy, mbere yo gufata umwanzuro wo kuva mu ndirimbo z’isi hari izo yari afite, imwe akaba yarayihereye DJ Manzi.
Ni indirimbo yitwa Leyila yari yaranditse agifite ibitekerezo byo gukora indirimbo z’isi, ariko nyuma yo kwiyemeza amaramaje ko atazazigarukamo nubwo abakunzi be bamukundiye indirimbo z’urukundo bakomeza kumwinginga bamusaba kuzisubiramo, yahisemo kwikuraho ibintu byose bifitanye isano no gushaka ubutunzi binyuriye mu gushimisha isi ayihangira indirimbo, zimwe muri zo azihera abandi, bikaba byashimangiwe n’iyo yahaye uyu muhanzi ukora n’akazi ko kuvanga imiziki (Deejay) Manzi.
Nyuma yo gusohora indirimbo ebyiri zirimo ubutumwa bw’uko yabonye ko nta cyiza nko gukorera Yesu, Meddy yivugiye impamvu yaretse umuziki usanzwe akayoboka Gospel, avuga no kuri album nshya y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ziganjemo ahanini ubuhamya bwe.
Hari ku wa 25 Nyakanga 2024, mu kiganiro yakoreye ku rukuta rwe rwa Instagram agarukaga ku mpamvu yiyeguriye Imana akareka iby’isi byose birimo n’umuziki wayo. Yatangaje ko yasanze iby’isi ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga, harimo n’indirimbo z’isi zirimo amagambo y’urukundo zatumye amenyekana, ndetse n’abantu babarirwa mu mamiriyoni bakazimukundira.
Yavuze ko ibyo yabonye bihagije, mbese ko nta cyo atabonye, baba abakobwa beza cyane kandi bamuririraga bamubwira ko bamukunda, abantu batari abakobwa bamwerekaga ko bamukunze, … ngo ariko yasanze byose barabikoreshwaga n’amarangamutima atarimo urukundo nyakuri.
Yagereranyije icyo gikundiro yagiraga n’icyubahiro yahabwaga nk’umuhanzi wa mbere mu Rwanda n’icyo umwami Salomo yahabwaga, cyane ko we yari umwami ukize cyane kurusha abandi bose bo mu isi yo mu gihe cye, ariko nyuma yo kwitegereza ibibera mu isi byose agasanga ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga.
Yatangaje ko yagiye mu muziki wamamaza ubutumwa bwiza amaze igihe kigera ku myaka itanu abyifuza, kuko ngo guhera mu wa 2016 yifuzaga kubikora, ariko agakomeza gutwarwa n’iby’isi, kugera ubwo mu mwaka wa 2022 akoze icyari kimuri mu mutima, agatangaza ko indirimbo zisanzwe azihariye ba nyirazo, ko we agiye kujya akora izamamaza Ubutumwa Bwiza gusa, icyo gihe akaba yaraziretse afite nyinshi yanditse harimo n’iyo yahaye DJ Manzi.
Ibyo byose ngo yabikoze kugira ngo ubuzima bwe bugire igisobanuro, kuko mu gihe yakoraga umuziki usanzwe nta gisobanuro ubuzima bwe bwari bufite, abishingira ku kuba abantu baramwerekaga ko bamukunze kubera ko abashimisha mu buryo bwa gihanzi, byashobokaga ko byarangira ari bo bamushyize hasi. Ibyo byatumye afata umwanzuro wo kubaho adashimisha abantu, ahubwo akabaho akora ibyo Imana ishima.
Meddy yasezeranyije abakunzi be ko agiye gusohora album, ariko ikazaba ari iyo kuramya no guhimbaza Imana. Yagize ati: “Ni album yo kuramya no guhimbaza Imana maze iminsi nkoraho, ntekereza ko ishobora kujya hanze mu gihe gito, wenda nko mu mpera z’impeshyi.”
Kubera ko abantu bamwe na bamwe bamweretse ko batifuza ko aguma mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza ahubwo akagaruka mu ndirimbo zisanzwe, yababwiye ko nta mpamvu yo gukomeza kubitindaho, kuko agomba kuba we kuruta kuba uwo abantu bashaka ko abawe, none ubu ahubwo na zimwe mu zo yakoze z’isi ari kuzihera abandi.
Meddy nta kintu gifitanye isano no gushaka ubutunzi bw’isi ashaka mu buzima bwe, uretse gusa ibyamamaza Ubutumwa Bwiza
DJ Manzi yahawe impano y’indirimbo na Meddy waretse indirimbo zishimisha ab’isi