Bazakorera isabukuru abavutse mu kwezi kwa 10, hazahembwa couple ikuze kuruta izindi, abamaze imyaka 15 bubatse ingo bazashimirwa mu gitaramo cy’amateka cyateguwe na Family of Singers Choir yo muri EPR Kiyovu.
Mu bihembo bizatangwa muri iki gitaramo harimo Couple irambanye cyane ibihembo, umuto cyane muri bo n’Umuntu wapfakaye akihangana akomatana n’Uwiteka ntakebakebe iburyo cyangwa ibumoso abikiwe igihembo.
Utu ni tumwe mu dushya dutegerejwe mu gitaramo cyiswe "Umuryango Mwiza Live Concert" cyateguwe na Family of Singers Choir ibarizwa mu itorero rya EPR Paroisse ya Kiyovu. Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki ya 27/10/2024 muri Camp Kigali.
Hari ingendo nyinshi zizasubikwa, ibirori byo kwizihiza isabukuru bikimurirwa undi munsi, abari kujya kuvunyisha no gutebutsa kwa sebukwe bazimura itariki, ubanza hari n’ababyeyi bari kuzajya gusura abana mu bigo by’amashuri bazahitamo kohereza insimburarugendo ku bw’igitaramo cyiswe "Umuryango Mwiza Live Concert".
Ni igitaramo cyateguwe na Family of Singers Choir imwe mu ma korali ari mu bihe byiza by’agahebuzo. Ni igihe cyayo cyiza cyo komora imitima, ibi ni ibihe bidahanagurwa na wino nk’uko nta muntu n’umwe wari gusubika ibihe byo gutamba kwa Yohani umubatiza. Ibi nka Paradise tubabwiye, kubimenya ni iby’agaciro gakomeye.
Hagamijwe guha amakuru atariho ivumbi abanyarwanda, Family of Singers Choir yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 21/10/2024. Iki kiganiro kikaba cyaritabiriwe n’abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye.
Mu bitabiriye iki kiganiro harimo n’abayobizi b’iyi korali barangajwe imbere na Eugenie Mujawamariya uyoboye uyu muryango FoS muri iki gihe. Bamwe mu bayobozi b’uyu muryango bitabiriye barimo Mzee Paul watangiranye nayo, Justin, Jean de Dieu umutoza w’amajwi na Carine ushinzwe itangazamakuru
Abafatanyabikorwa barimo Radiant Insurance Company umufatanyabikorwa mukuru ndetse na Claire Fashion Design bakaba baritabiriye iki kiganiro. Hagati aho inyota yari ikizira muri iki kiganiro ku bw’ikinyobwa cya Maltona, ikinyobwa kidasindisha cyateye inkunga iki igitaramo.
Abandi bafatanyabikorwa bitabiriye barimo Techno Market Company itanga serivisi za Printing Materials na Lemigo Hotel yabereyemo iki kiganiro n’abanyamakuru.
Family of Singers ni korali yatangiye mu mwaka wa 2009 ikaba yatangijwe n’abantu 12 itangirira mu muryango wa Muzehe Paul. Kuri ubu ifite ishimwe ryo kwaguka dore ko imaze kugwiza umubare w’abaririmbyi 84.
Mu guhamagarwa ikaba yarahamagariwe inshingano zo kuvuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo no gusigasira ubusugire bw’umuryango. Family of Singers Choir yatangiriye umurimo muri EPR Paroisse ya Kiyovu ari naho babarizwa
Madamu Eugenie Mujawamariya Umuyobozi wa Family Of Singers Choir yasobanuye ko bakora amahugurwa agamije kubaka umuryango, bagasangira ubuzima bakareba Ibituma umuryango usenyuka.
Yakomeje avuga ko mu ntangiriro batangiye basengera umuryango bitewe n’ibibazo babonaga mu miryango itandukanye muri sosiyete nyarwanda babonaga isenyuka.
Muzehe Paul umwe mu batangiranye n’iyi korali aho bivugwa ko yatangiriye iwe mu rugo akaba n’umwe mu bagize komite itegura iki gitaramo afatanyije n’abarimo Justin, yavuze ko mu kwezi kwa 11 ari ukwezi bahariyemo Icyumweru cy’umuryango. Yavuze ko kuri ubu iyi korali igejeje igihe cyo kuvuga ubutumwa bwiza ku rwego rwagutse.
FOS Choir imaze gukora ibitaramo bitandukanye mu nyungu z’ubutumwa bwiza n’umuryango aho igitaramo cya 1 cyabereye muri Serena hotel, icya 2 kibera kuri Romantic mu gihe icya 3 kikazabera Camp Kigali.
Ibikorwa biteganyijwe muri iki gitaramo "Umuryango Mwiza Live Concert"
Muri iki gitaramo hateganyijwe ibikorwa bigamije kwerekana ko umuryango ari wo nkingi y’igihugu, ari inkingi y’itorero, hakaba hategerejwemo n’ibihe byo guhembura imitima y’abazitabira iki gitaramo birimo ibihe byo kuramya Imana no kuyegereza imitima.
Guhemburwa binyuze mu kuramya, bizakorwa biturutse mu ndirimbo nziza z’iyi korali ikaba izifatanya na True Promises Ministry, Drups Band na Israel Mbonyi umwe mu bahanzi bafite igikundiro muri Gospel ku mugabane wa Afurika.
Mu gitaramo cya 1 cyabereye kuri Romantic habayeho kwerekana imiryango no gukorera ibirori by’isabukuru imiryango hagamijwe kwimakaza urukundo mu miryango bitewe n’uko umuryango ari wo shingiro ry’iki gitaramo.
Mu ruhande rw’abashinzwe imitegurire mu miririmbire, Justin yavuze ko imyiteguro igeze kure kandi imeze neza hakaba hategerejwe umunsi w’igitaramo.
Family of Singers iharanira ubusugire bw’umuryango yagiye itegura amahugurwa yibanze ku bice byose by’umuryango. Mu rwego rwo kurushaho guha umuryango agaciro, mu mahugurwa bakora, biyambaza abantu batandukanye bazwiho kugira ubumenyi buhagije mu nyigisho z’umuryango.
Imyaka 15, umusaruro urumbutse wavuye muri ibi bitaramo
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi, FOS Choir ikomeje gusoroma amatunda yavuye muri ibi bitaramo. Umusaruro w’ibitaramo bya Korali byatumye iva ku rwego rumwe ijya ku rundi rwisumbuye. Iyi Korali yungutse izindi mbaraga ari zo baririmbyi bashya.
Umusaruro mu gitaramo cya mbere [Season 1] ukomeje kugaragazwa n’ubuhamya bwa Couples yatanze ubuhamya bw’aho imiryango yavuye n’aho igeze.
Umutoza w’amajwi wa FoS Choir yasobanuye ko bamaze iminsi bazenguruka mu bitangazamakuru bitandukanye hagamijwe kwagura imbibi zubutumwa.
Menya aho mwabona amatike!!!!
Biroroshye rero! Gurira ticket hamwe muri aha hakurikira: Women Foundation, Bethesda Holy Church, Foursquare Gospel Church, Restoration Masoro, Zion Temple, The Choice Bakery & Coffee, Good News Enterprise, Omega Church, La Gardienne, EPR Kiyovu, EPR Kamuhoza;
EPR Kicukiro, EPR Karugira, EPR Kanombe, RAAH Super Market, Deluxe Super Market na La Mane Kicukiro. Ushobora kugura itike mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze kuri: www.rgticket.com mu gihe abadiaspora bashobora kugura tike banyuze kuri: www.radahmedia.com.
Kuri ubu itike ziragurishwa nko ku kiranguzo dore ko ushobora kugura itike ku mafaranga 5,000 Frw yonyine, ibaze unaniwe kwigomwa Pizza imwe y’i Kigali ugahomba ibyiza bizaboneshwa amaso n’abazazindukira mu ihema ry’ibonaniro rya Camp Kigali!! Ku bindi bisobanuro, mwahamagara kuri+250787500113 cyangwa se:+250783167000.
Korali Family of Singers yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Israel Mbonyi