× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mbonimpa Josue wamamaye mu ndrimbo "Igitondo cyiza" yinjije mu muziki umugore we Muziranenge Joyeuse

Category: Artists  »  June 2024 »  Our Reporter

Mbonimpa Josue wamamaye mu ndrimbo "Igitondo cyiza" yinjije mu muziki umugore we Muziranenge Joyeuse

Umuramyi Mbonimpa Josue uzwi nka Dr. Josue mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko yatangiye kuririmbana n’umugore we Muziranenge Joyeuse uri mu mashimwe abyibushye yo gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Muri iki Cyumweru turi gusoza ni bwo Muziranenge Joyeuse [Joy] yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri UNILAK (University of Lay Adventists of Kigali), nyuma yo gusoza amasomo mu bijyanye n’ubukungu n’icungamutungo (Faculty of Economic Science and Management, department of Finance).

Yashimiye Imana cyane kuko yamubaye hafi ikabana na we mu rugendo rwe rwo kwiga kugeza aho aboneye iyi mpamyabumenyi. Nubwo bimeze bityo ariko, kurangiza muri UNILAK mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza si iherezo ry’urugendo rwe rwo kwiga.

Joy Muziranenge ukunda cyane kuririmbira Imana, nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, afite gahunda yo gukomeza amasomo ye, agashaka izindi mpamyabumenyi zirimo Master’s mu by’ubukungu (Master’s degree in Finance) n’izindi zikurikiraho.

Mu kiganiro na InyaRwanda ducyesha iyi nkuru, Joyeuse Muziranenge yateguje indirimbo y’ishimwe yakoranye n’umugabo we Mbonimpa Josue anahishura ko bazakorana n’izindi kuko yiyemeje "kumutera ingabo mu bitugu". Yavuze ko iyi ndirimbo yabo "irahari iri muri studio, mu minsi iri imbere turayibaha". Dr Josue nawe yemeje aya makuru avuga ko yinjije umugore we mu muziki.

Indirimbo ya Dr. Josue & Joy yumvikanamo amagambo y’ishimwe kuri Yesu Kristo. Ni ishimwe ry’umuntu watsinze urubanza rukomeye, ibihura n’urugendo rwe rw’ishuri. Muri iyi ndirimbo ituje cyane, bumvikana baririmba bati "Nta cyo mfite Yesu gifite agaciro kangana n’ibyo wankoreye. Akira ishimwe ryanjye Yesu undwanira intambara zinygarije".

Dr Josue yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo ‘Igitondo Cyiza’ yakunzwe cyane mu Karere ka Musanze, n’izindi zakuzwe zigera ku 8 ziri kuri album ye ya mbere. Impamvu yitwa Dr. ni uko mu buzima busanzwe ari umuganga.

Yasoreje amashuri ye ya Kaminuza muri INES- Ruhengeri mu kiganga (Biomedical Sciences) mu mwaka wa 2016 kandi ubu afite intumbero yo gushaka impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD. Kuwa 21 Ukwakira 2023 ni bwo Dr. Josue na Joy basezeranye kubana akaramata.

Joy Muziranenge na Dr. Josue basengera muri EPR, Paruwase ya Gihinga mu Karere ka Kamonyi. Dr. Josue avuga ko yakuriye muri Restoration Church aha anashinze Shekinah Drama Team, ariko ibyo yashakaga ntiyabihabonye, ibyatumye ahindura itorero.

Dr. Josue hamwe n’umugore we Joy

Dr. Josue agiye gutangira kuririmbana n’umugore we Joy

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.