× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ukwezi k’Ugushyingo kuzababere uko kwakira imigabane ibiri - Apostle Dr. Gitwaza

Category: Ministry  »  November 2022 »  Editor

Ukwezi k'Ugushyingo kuzababere uko kwakira imigabane ibiri - Apostle Dr. Gitwaza

Kuwa 01 Ugushyingo 2022, Apostle Dr. Paul Gitwaza yatanze ubutumwa bwifuriza abantu bose ukwezi kwiza batangiye abifuriza ko kwazababera ukwezi ko kwakira imigabane ibiri.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Apostle Dr. Paul Gitwaza yagize ati: Shalom, Mbifurije ukwezi kwiza kw’Ugushyingo kuzababere ukwezi ko KWAKIRA IMIGABANE IBIRI. Ndasenga ngo Uwiteka akugeze ku byo yagusezeranije muri uku kwezi n’amezi yandi atambutse.

Umuhate wawe ndawuzi kandi ngiye kuguha imigabane ibiri wakoreye. Uwiteka arategetse ngo Uhabwe umugabane wawe kuko wabaye umutsinzi n’umwizerwa.

«Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati “Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe.” Elisa aramusaba ati “Ndakwinginze, ndaga imigabane ibiri y’umwuka wawe.”»
2 Abami 2:8-15

Amezi atambuste warasigamwe mubihe byari bikomeye n’ibyoroshye igihe ni iki ngo wakire imigabane wasezeranijwe, uhabwe inshuro ebyiri mu buryo bw’umwuka n’umubiri.
«Ariko mwebweho muzitwa abatambyi b’Uwiteka, abantu bazabita abagaragu b’Imana yacu, muzarya ibyo abanyamahanga batunze, kandi mu cyubahiro cyabo ni ho muzirātira.

Mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho. Yesaya‬ ‭61‬:‭6‬-‭7‬ ‭

Ndatura kuva aho wari uri ukajya mu rundi rwego;
Kuva mu bwiza ujya mu bundi;
Ndatura kuzamurwa mu ntera
Ndatura ngo imigisha yawe yuzure;
Ndatura kuba umutsinzi.
Uwiteka azagushumbushe ibyo inzige zariye. Imirima yawe izere.
Ububiko bwawe buzunguke.
Inyatsi ntizagere mu bawe n’umuryango wawe.
Ndasenga ngo Uwiteka aguhe umugisha kuko wahesheje umugisha umushumba wawe.
Ndatura umugisha mu gihugu cyawe umuryango wawe n’itorero ryawe.
Ndabakunda, Uwiteka abahe umugisha.

Apostle Dr. Gitwaza Umushumba Mukuru wa Zion Temple k Isi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.